Korozwa amatungo magufi byazamuye imibereho y’abaturage

Korozwa amatungo magufi byazamuye imibereho y’abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bahawe amatungo magufi n’Umushinga  ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi (PRISM) ukorera muri MINAGRI mu Karere ka Ngororero woroje abaturage bo mu Murenge wa Matyazo amatungo magufi, ihene 188, bavuga ko ayo matungo yabafashije kwivana mu bukene no kurwanya imirire mibi.

Mukarugwiza yavuze ko ubworozi bw’amatungo magufi bugoboka umuntu kandi bugafasha mu kunoza imirire.

Yagize ati: “Nahawe inkoko 10 n’umushinga wa PRISM, nditura  kandi byamfashije  kugira aho mva n’aho njya, mbere nari mbayeho nabi mu bukene, nta tungo mfite,  ariko ubu nshobora kwiyishyurira Mituweli, turya amagi, naho ubundi mbere nari nzi ko amagi ari ay’abazungu”.

Yakomeje asobanura ko azita ku matungo yorojwe akayitaho, akazamufasha gukomeza kwiteza imbere.

Nzamutuma we yavuze ko uretse inkoko kuba ahawe n’ihene bizamufasha kubonaifumbire ihagije, akanoza ubuhinzi, umusaruro ukiyongera.

Yagize ati: “Aya matungo tworojwe nk’inkoko  zimfasha mu buryo butandukanye, mu rugo nta kibazo kigihari cyane nka mbere yaduhinduriye uburyo bw’imibereho. Kuba tugiye gufata ihene na none bizarushaho gutuma tubona amafaranga twiteze imbere.

Kuri uyu wa Gatatu muri ako Karere, hatanzwe ihene  532 ku miryango 266 kandi hanatanzwe ibigega 20 ku bantu batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza kuko hahanamye.

Umukozi wa PRISM mu Karere  ka Ngororero, Nsengimana Gedeon yatangarije Imvaho Nshya ko korozwa inkoko nyuma abagenerwabikorwa bagahabwa ihene , biri muri gahunda yo guhindurira ubuzima  abaturage, bakabasha kwiteza imbere.

Yagize ati: “Umushinga PRISM ugamije guteza imbere abaturage batishoboye hatezwa imbere ubworozi bw’amatungo magufi, twabahye inkoko nyuma bahabwa n’ihene.

Dufite gahunda yo kubaha ihene ku miryango 266 buri rugo ruhabwa ihene 2, turimo kubaha twahereye mu Murenge wa  Matyazo mu miryango 97”.

Yongeyeho ati: “Ku nkoko abaturage tuboroza inkoko 10, isake 6 n’inkokokazi 4 kuri buri muryango mbere bumvaga ari duke nta gaciro kenshi babiha turabigisha, tubaha amahugurwa tukabakurikirana, inkoko ziba zihagaze ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda 25 000.

Mu mezi 4,5 umworozi agurisha isake ku mafaranga 10000- 15000. Ashobora kugurisha isake akabona uko yitura, agasigarana inkokokazi zitera amagi,  bigafasha kurwanya ingwingira, bakanagurisha  amagi ugasanga bikenura”.

Yakomeje asobanura ko hiturwa umushwi umaze ukwezi n’igice ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 2200- 2500 akaba yakuramo ayo kwitura, yakuramo ibikoresho. Uwitura yitura imishwi 10, n’amabati 2 n’imisumari, uwiturwa we akishakira ibiti n’amatafari.

Mu gihe cy’imyaka 2,5, mu Karere ka Ngororero hamaze gutangwa imishwi 7 900.

Uyu mushinga PRISM wanatanze ibigega 20 ku bagenerwabikorwa 20 bo mu Mirenge ya Bwira na Kavumu, aho buri Murenge wahawe 10 mu rwego rwo kubafasha kubona amazi no gukumira ibiza byaterwa n’amazi aturuka ku nzu.

Mu Karere ka Ngororero, Umushinga ukorera mu Mirenge 5, ari yo uwa Matyazo, Kageyo, Kavumu, Bwira na Nyange.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27