Kicukiro: Umuryango FPR Inkotanyi wungutse abanyamuryango basaga 500

Kicukiro: Umuryango FPR Inkotanyi wungutse abanyamuryango basaga 500

Ku wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali wungutse Abanyamuryango 516 bashya. 

Mukankwaya Florence, Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Masaka, yayoboye umuhango wo kurahiza Abanyamuryango bashya baturutse muri Cellules Speciales zitandukanye.

Ni igikorwa cyaranzwe na molari iri hejuru isanzwe iranga abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Ni nyuma kandi y’ikiganiro amavu n’amavuko ya FPR Inkotanyi cyatanzwe na Mugunga William, Chairperson wungirije w’Umuryango mu Karere ka Kicukiro.

Hamaze gusobanurwa no kumva imigabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi, Abanyamuryango 516 biganjemo urubyiruko bafashe icyemezo bo ubwabo cyo gutera intambwe idasubira inyuma.

Umwe mu bateye intambwe idasubira inyuma, yabwiye Imvaho Nshya ko imyaka ye yari yaramutindiye kugira ngo ashobore gufatanya n’abandi banyamuryango kubaka igihugu cyunze ubumwe.

Yagize ati “Mu gihe gishize ntabwo nashoboye kuba umunyamuryango kubera impamvu z’uko ntari nakuzuza imyaka y’ubukure.

Ubu nizeye ko ngiye gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyunze ubumwe no guharanira gushyira mu bikorwa imibago n’imigambi by’umuryango FPR Inkotanyi”.  

Chairperson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Masaka, Mukankwaya Florence, yashimye abameye gutera intambwe idasubira inyuma, abasaba kuba urugero rwiza mu byo bakora byose.

Umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya basaga 500, witabiriwe na Chairperson wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Mugunga William.

Wanitabiriwe kandi na Nduwayezu Alfred, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Hari kandi n’abayobozi ba’ma Cellules Speciales z’abatwara abantu ku magare, abadozi, abamotari n’urundi rubyiruko rutandukanye rwo mu Murenge wa Masaka.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27