USA: Ubushinjacyaha burega Trump ibyaha bisaga 70

USA: Ubushinjacyaha burega Trump ibyaha bisaga 70

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, kugeza ubu imanza zisa n’izizabangamira icyifuzo cye cyo kwiyamamariza kuba Perezida zikanabangamira uburenganzira bwe ku giti cye.

Mu cyumweru gishize, Trump yahanganye n’ibirego bine bijyanye no kugerageza kwanga ugutsindwa kwe mu matora Perezida Joe Biden yamutsinzemo mu 2020.

Ni inshuro ya Gatatu aregwa mu mezi atarenze ane. Muri rusange, uyu wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ashinjwa ibyaha 78 nkuko byatangajwe n’Ijwi ry’Amerika.

Urundi rubanza rwa Kane rutegerejwe mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama muri Leta ya Georgia mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bumaze iminsi bucukumbura uko Trump n’abamwungirije baba barivanze mu matora muri iyo Leta.

Ibyaha byose aregwa biramutse bimuhamye yahabwa igihano cyo hejuru. Trump ashobora gukatirwa imyaka 641, dukurikije imibare y’ikinyamakuru Político cyandikirwa mu Mujyi wa Washington, DC..

Ariko ngo kuba yakatirwa ntaho byanditse, kuko abahanga mu mategeko bahamya ko uwahoze ari perezida ashobora kudafungwa aramutse yumvikanye n’ubushinjacyaha ndetse akanajuririra umwanzuro w’urubanza.

Trump yahakanye ibirego muri izo manza zose uko ari eshatu, akavuga ko ibyo birego ari ukwivanga mu matora bigamije kumubuza amahirwe yo gutanga kandidatire ye ku mwanya wa Perezida.

Ibyo bibazo by’ubutabera ariko ntibyamubujije kuba akiri ku isonga mu baharanira umwanya wa Perezida mu ishyaka ry’Abarepublikani.

Ariko kubera ko hari imanza nibura zigera kuri ebyiri zitegerejwe umwaka utaha, izi manza zose zishobora kuzazana igihu muri gahunda ye yo kwiyamamariza kuba Perezida, hagakubitiraho n’inyandiko zicicikana mu binyamakuru.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27