Burundi: Abarimu basaga 5,000 barataka kudahembwa

Burundi: Abarimu basaga 5,000 barataka kudahembwa

Mu Burundi abarimu bagera ku 5,000 bo mu ntara zose 18 ntibahembwe umushahara wabo w’ukwezi kwa Nyakanga gushize. 

Abahuye n’icyo kibazo babwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko bagowe n’izamuka ry’ibiciro ku kigero cyo hejuru muri iyi minsi.

Umwarimu utashatse ko amazina ye amenyekana, yavuze ko yarebye kuri konti ye agasanga atarahembwa. 

Yagaragaje impungenge zuko azabona ibikoresho by’abana mu gihe amashuri azaba atangiye mu kwezi kwa Nzeri.

Yagize ati “Murebye uburyo igiciro cy’ibiribwa kiri hejuru buri kintu buracya cyahenze. 

Nk’ubu dufite abana bazatangira amashuri mu kwezi kwa Nzeri, kuba tutarahembwa rero igihe amashuri azatangirira, abana bacu bashobora kutazajya ku ishuri”.

Abayobozi b’amashuri bahawe kugeza tariki ya 10 Kanama kugira ngo babe bakoze urutonde rw’abarimu bose batahembwe.

Sendika z’abarimu nta cyo ziratangaza kuri iki kibazo. Ibibazo byo kudahemba abarimu bije mu gihe Leta yatangiye kujya ihemba umushahara ku buryo bungana.

Inzego za Leta zishinzwe uburezi mu Burundi nta kintu ziratangaza.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27