Mugimba Jean Baptiste woherejwe n’u Buholandi yakatiwe gufungwa imyaka 25

Mugimba Jean Baptiste woherejwe n’u Buholandi yakatiwe gufungwa imyaka 25

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rwakatiye Mugimba Jean Baptiste igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside, no kuba icyitso mu gukora Jenoside.

Mugimba wahoze ari umukozi wa Banki nkuru y’u Rwanda wafatiwe mu Buholandi akoherezwa mu 2016 akaba yaranabaye wabaye Umunyamabanga mukuru wungirije wa CDR, yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga.

Ku wa Kane inteko y’abacamanza b’uru rukiko bamuhamije ibi byaha bashingiye ku buhamya. Rwemeje ko Mugimba yayoboye inama y’icyiswe ‘comité de crise’ muri Mata (4) 1994 yabereye iwe mu rugo yakorewemo urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Mugimba yahakanye ko nta nama nk’iyo yabereye iwe mu Nyakabanda nk’uko abatangabuhamya babivuze, kandi ko itariki bavuze yabereyeho yari yimukiye mu Kiyovu, akandi gace mu mujyi wa Kigali.

Mugimba, wahoze kandi ari akaba n’umunyamabanga w’ishyaka CDR, avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano by’abashaka kwigarurira imitungo ye.

Urukiko rwamuhamije kuba icyitso mu gukora jenoside rwemeza ko yasabye imbunda kandi akazitanga, imbunda zicishijwe abatutsi mu murenge wa Nyakabanda.

Rwavuze ko nubwo nta bimenyetso bigaragaza ko ubwe yagiye mu bitero byo kwica mu Nyakabanda, ariko ko yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri ziciweho abatutsi mu Nyakabanda, Nyamirambo, Biryogo na Gitega.

Kubera ibyo rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze Jenoside. Ruhita rutangaza ko rumukatiye gufungwa imyaka 25 kuri biriya byaha byombi.

Urukiko kandi rwateye utwatsi icyifuzo cya Mugimba, kuko we yashakaga ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bwateshwa agaciro, aho yagaragazaga ko bamwe mu batanze ubuhamya harimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside, mu gihe abandi ngo bamushinje ibyo byaha babifite umugambi wo kwigarurira imitungo ye.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo nta bimenyetso bigaragaza ko ubwe yagiye mu bitero byo kwica mu Nyakabanda, ariko ko yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri ziciweho Abatutsi mu Nyakabanda, Nyamirambo, Biryogo na Gitega.

Kubera iyo mpamvu rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ruhita rutangaza ko rumukatiye gufungwa imyaka 25, kuri ibyo byaha byombi. Mugimba yahise atangaza ko ajuririye iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru.

BBC

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27