Umushinjacyaha wa IRMCT yasuye aho Kayishema yiciye Abatutsi basaga 2000

Umushinjacyaha wa IRMCT yasuye aho Kayishema yiciye Abatutsi basaga 2000

Kuri uyu wa Kane, Umushingacyaha w’Urukiko rw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko (IRMCT) Serge Brammertz, yasuye Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, aho Kayishema Fulgence akomoka ari na ho ashinjwa kuba yarishe abasaga 2000 muri Kiliziya ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  

Serge Brammertz yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange rushyinguwemo abasaga 7000 mbere yo gusura abarokotse Jenoside b’i Nyange bamuhaye ubuhamya bw’amahano yahakorewe mu myaka ikabakaba 30 ishize.

Serge Brammertz avuga ko kuza gusura abarokotse Jenoside b’i Nyange, biri mu kubahumuriza no kubizeza ko ubutabera buzakomeza gutangwa, kandi ko abakoze Jenoside bazakomeza gukurikiranwa.

Yagize ati: “Mu cyumweru gitaha tuzajya muri Afurika y’Epfo kubashimira ko badufashije gufata Kayishema, no kuganira uko yazanwa mu Rwanda agacirwa urubanza”.

Avuga ko abayobozi b’Inzego z’ibanze, ab’ingabo na Polisi n’abapadiri ari bo bari bashinzwe kurinda abaturage ariko bakabica nk’uko byagenze i Nyange.

Yashimangiye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe i Nyange bahawe ubutabera hakaba hari hasigaye Kayishema wafashwe taliki ya 24 Gicurasi 2023, i Pearl Rock muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iperereza ryamukozweho nk’umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayishema yamaze imyaka ikabakaba 30 abunza akarago, aho yiyoberanyije kenshi yigira Umurundi cyangwa umuturage wa Malawi kugira ngo akore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari na ko yihisha ubutabera.

Kayishema wasabye ubuhungiro muri Afurika y’Epfo atangiye kugezwa mu nkiko, akurikiranyweho ibindi byaha 54 byiyongera ku bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo byaha birimo icyenda bijyanye n’ubutekamutwe, 10 birebana no kunyuranya n’igika cya 37(a) cy’ingingo ya 130 y’amasezerano agenga impunzi yo mu 1998, n’ibyaha 35 bijyanye no kunyuranya n’igika cya 49 (1) cy’ingingo ya 13 y’Itegeko rigenga abinjira n’abasohoka ryo mu 2002.

Bimwe muri ibyo byaha ashobora kubiburanira muri Afurika y’Epfo ariko ibya Jenoside byo bikazarangira yoherejwe mu Rwanda aho ashinjwa kubikorera.

Brammertz ari mu Rwanda guhera taliki ya 24 Nyakanga, akaba yasuye Urwibutso rwa Nyange n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aherekejwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Aimable Havugiyaremye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Christophe Nkusi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27