U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere byafunguriye Isi amarembo

U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere byafunguriye Isi amarembo

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 10 bya mbere ku Isi byakinguriye amahanga amarembo, aho urwandiko rw’inzira rutanga (passport) rwazamutseho imyanya 10 ku rwego mpuzamahanga nk’uko bikubiye muri Raporo y’ikigo cy’Abongereza Henley & Partners ya 2023.

Abafite amahoteli yakira abagana u Rwanda ndetse n’abacuruza imitako n’ibindi bikoresho by’ubugeni byakorewe mu Rwanda ni bamwe mu bishimira urujya n’uruza rw’abasura u Rwanda baturutse hirya no hino ku Isi.

Raporo y’ikigo cy’Abongereza Henley & Partners yibanda ku gihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2023 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 8 mu bihugu 199 byasuzumwe ku Isi mu birebana no gukingurira amahanga amarembo bitewe no kudasaba viza.

Hari abaza mu Rwanda baje gutembera no kurusura n’abandi baza kuhashakira isoko ry’ibyo bacuruza bose bemeza ko kwinjira mu Rwanda baturutse mu bihugu by’abaturanyi n’ibya kure nta mbogamizi bigeze bagira zo gusabwa viza.

Iyi raporo kandi igaragaza ko Passport y’u Rwanda yazamutseho imyanya 10 ku rwego mpuzamahanga ijya ku mwanya wa 76 mu bihugu 103 ivuye kuri 86 umwaka ushize wa 2022.

Ibi bishingira ku kuba ufite iki cyangombwa yemerewe kujya mu bihugu 63 byo hirya no hino ku Isi nta viza asabwe.

Impuguke mu bukungu Straton HABYARIMANA avuga ko igihugu gifunguriye amarembo yacyo abakigana kibyungukiramo byinshi mu rwego rw’ubukungu harimo ishoramari n’ubukerarugendo.

Umwaka ushize wa 2022, u Rwanda rwakiriye abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 100 kandi 60% byabo bavuye ku mugabane wa Afurika binjirije igihugu amafaranga abarirwa muri miliyari 496 z’amafaranga y’u Rwanda.

RBA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27