Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ibyashimisha kuruta kunywa inzoga

Minisitiri Dr. Utumatwishima yagaragaje ibyashimisha kuruta kunywa inzoga

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Nepo Abdallah, mu butumwa yageneye urubyiruko yagaragaje icyatuma bishima kuruta uko bashakira ibyishimo mu kunywa inzoga. 

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari muri siporo n’itsinda ry’abanyamakuru bazwi kuri Televiziyo Rwanda mu gashami k’imyidagaduro.

Byakozwe kandi mu rwego rw’ubukangurambaga buzwi nka ‘TunyweLess, Gusinda si wane!’ bwatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima. 

Yagaragaje ko kunywa inzoga atari kimwe mu bintu bituma abantu bishima ahubwo ko hari ibindi byafasha kandi bigateza imbere ababikoze.

Yagize ati: “Kunywa inzoga ntabwo ari byo! buriya muri ubu buzima hari ibintu byinshi cyane umuntu muto, yaba ari n’umuntu mukuru utangiye gukura, hari ibintu byinshi wakora bituma ubuzima bugenda neza atari ngombwa ko unywa inzoga.

Icya mbere nk’iyi siporo. Ikindi hari itsinda abantu babamo, ari abasoma ibitabo, ari abatekereza imishinga, gufasha abaturage, ubukorerabushake muri ibyo byose hari ibyo ushobora gukora bikagushimisha. Si ngombwa inzoga rwose”.

Mu gihe bikomeje kugaragazwa ko Abanyarwanda benshi banywa inzoga cyane, ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, rivuga ko abenshi babaswe n’inzoga, ari abakiri urubyiruko.

Ubushakashatsi bwa RBC bugaragaza ko abangana na 15% mu banyarwanda babaswe n’inzoga mu gihe 4% mu rubyiruko aribo babaye imbata z’inzoga ndetse ngo aba byabakururiye indwara zo mumutwe.

RBC igaragaza ko 48% by’abanyarwanda gusa, aribo batanywa kunzoga.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27