Urubyiruko ruba muri Diaspora rweretswe icyateye RPF-Inkotanyi kuba ubukombe

Urubyiruko ruba muri Diaspora rweretswe icyateye RPF-Inkotanyi kuba ubukombe

Itsinda ry’abasore n’inkumi 65 b’Abanyarwanda baba mu mahanga, basobanuriwe amavu n’amavuko y’Umuryango RPF-Inkotanyi, banasogongezwa ku ibanga ryatumye wiyubaka ukaba umaze kuba ubukombe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.

Urwo rubyiruko rwahawe ibyo bisobanuro kuri iki Cyumweru taliki ya 16 Nyakanga, ubwo rwakirwaga n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi Wellars Gasamagera, ku Cyicaro Gikuru cyawo giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Urwo rubyiruko rumaze icyumweru mu Rwanda rwavuye mu bibugu birenga 15 aho rwaje kwiga  no gusobanukirwa biruseho amateka y’u Rwanda, ubutwari bw’urubyiruko rwarubohoye, n’uko rwatanga umusanzu mu iterambere.  

Hon. Gasamagera yabasobanuriye amavu n’amavuko y’Umuryango RPF-Inkotanyi, intego wari ufite mu rugamba rwo kubohora Igihugu n’imbaraga washyize mu kongera kubaka u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye kandi imiterere n’imikorere y’inzego za RPF-Inkotanyi, uburyo uwo Muryango w’Abanyarwanda uhoza umuturage ku isonga mu miyoborere, akaba ari na wo musingi iterambere ry’u Rwanda ryubakiyeho.

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi Gasamagera Wellars, aganiriza urubyiruko ruba muri Diaspora

Yakomeje asobanura icyafashije RPF-Inkotanyi gukomera agira ati: “Icyafashije RPF-Inkotanyi kugeza uyu munsi ni ikinyabupfura no kwihangana kuranga abanyamuryango bayo, kudatezuka mu kwimakaza demokarasi ndetse no kudacogora mu gusigasira indangagaciro zayo.”

Hon. Gasamagera yakomeje agira ati: “Uburyo bwacu bw’imiyoborere si bwa bundi bwemeza ko uwatsinze yiharira byose ahubwo asangira n’abandi; iyo ni yo nzira yacu ya demokarasi. Kubyumvikanaho twese ni ingenzi.”

Yakomeje abasaba kuba abafatanyabikorwa mu rugendo rw’impinduka u Rwanda rukomeje gukora mu nzego zitandukanye, kandi bagakoresha ubuhanga butandukanye bafite mu gushyigikira iterambere ry’Igihugu cyabo. 

Yaboneyeho kubasaba kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda mu bihugu batuyemo, na bo bamwizeza kutazatatira Igihango bagiranye n’Inkotanyi zemeye gutanga ubuzima mu kukibohora no kubaka Igihugu aho buri Munyarwanda wese afite ijambo. 

Mu minsi irindwi ishize, uru rubyiruko rwanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, icya Polisi y’u Rwanda, Umuhora w’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu n’ibindi bice bibumbatiye umurage n’amateka y’u Rwanda. 

Urwo rubyiruko rwagize amahirwe kandi yo guhabwa ikiganiro ku miterere y’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, mu Karere ndetse no ku Isi muri rusange, n’uburyo bwo guhangana nayo haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27