Umugaba Mukuru wa RDF yahaye impanuro Ingabo zigiye muri Mozambique 

Umugaba Mukuru wa RDF yahaye impanuro Ingabo zigiye muri Mozambique 

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Nyakanga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt Gen Mubarakh Muganga, yahuye n’abasirikare n’abapolisi biteguye koherezwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. 

Mu birindiro bya Gisirikare bya Kami, ni ho yabahereye impanuro ndetse anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Lt. Gen. Muganga yibukije abo basirikare n’abapolisi, bazaba bayobowe na Maj. Gen. Alexis Kagame, ko kwiyemeza n’ikinyabupfura ari rwo rufunguzo rwo kugera ku ntsinzi by’umwihariko mu butumwa bagiyemo.

Yagize ati: “Ubutumwa mugiyemo buracyari bwa bundi; gusigasira ubusugire bwa Leta ya Mozambique mwambarira urugamba, mukora ibikorwa byo gucunga umutekano, mushyira ibintu ku murongo ndetse mugakora n’amavugurura mu nzego z’umutekano.”

Nanone kandi yababwiye ko Inzego z’umutekano zababanjirije muri ubwo butumwa zakoze akazi gahebuje, abibutsa ko bakwiye gusigasira ibimaze kugerwaho ari na ko batera intambwe mu kugera ku mahoro arambye muri icyo Gihugu. 

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyo byihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyo Ntara bigeze kuri 80%, aho 20% y’ibibazo bisigaye na byo biri mu nzira zo gukemuka. 

Yanagaragaje ko abaturage bakomeje gusubira mu byabo ndetse n’abashoramari batandukanye bakaba baratangiye kureba uko basubukura ibikorwa byabo mu bice binyuranye by’iyo Ntara. 

Kohereza Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri iyo Ntara ni igikorwa gishingiye ku mubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27