Kwibohora29: Ishyaka UDPR ryagaragaje kwibohora nyakuri icyo ari cyo

Kwibohora29: Ishyaka UDPR ryagaragaje kwibohora nyakuri icyo ari cyo

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) bwifurije Abanyarwanda n’inshuti umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, bukomoza ku gisobanuro cyo kwibohora nyakuri. 

UDPR ihamya ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zinarokora Abatutsi bicwaga urupfu rw’agashinyaguro, zibohora igihugu. 

Depite Nizeyimana Pie akaba na Perezida w’ishyaka UDPR, agaragaza ko kwibohora bisobanuye kwibohora ingoyi zose zaranze ubutegetsi bubi bwa repubulika ya Mbere  n’iya Kabiri.

Yagize ati “Ubwo butegetsi bwashyiraga imbere amacakubiri, irondabwoko, irondakarere no kwikanyiza byavuyemo kwirukana Abatutsi mu gihugu cyabo, bagirwa impunzi”.

Ubwo butegetsi bubi ngo bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni bazira uko bavutse. 

Ishyaka UDPR ritangaza ko iyo myitwarire igayitse yari yaradindije igihugu aho cyari cyarazahajwe n’inzara, ubukene bukabije, abana bigaga ari bake cyane, indwara ari nyinshi kandi giteze amakiriro ku mfashanyo n’inguzanyo kuko ibyo cyinjizaga ari bike cyane. 

UDPR ishimira intwari Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’izindi ntwari bafatanyije bakabohora u Rwanda, zikarukura mu mwiryane n’igisuzuguriro.

Nizeyimana yagize ati “Kwibohora nyakuri byashingiye ku bikorwa by’indashyikirwa; kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge, kwimakaza Ndi Umunyarwanda, kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, kurandura umuco wo kudahana, guca ubuhunzi no guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi”.

Yongeraho kandi ko kwibohora byanashingiye ku buhinzi bukoresha ikoranabuhanga, ubukerarugendo, uburezi bufite ireme buganisha ku kwihangira imirimo, gutsura umubano n’amahanga uzira uburyamirane, guteza imbere diyasipora iteza imbere igihugu cy’u Rwanda. 

Mu mboni z’ubuyobozi bwa UDPR, kwibohora nyakuri ni ukugira abayobozi n’abayoborwa basobanukiwe akamaro ko gukora neza ibyo bashinzwe cyangwa basabwa.

Bushimira cyane Perezida Paul Kagame kubera imiyoborere myiza y’igihugu irangwa n’umutekano, ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere rirambye, amahoro y’igihugu n’ay’ibindi bihugu.

Abayoboke ba UDPR n’Abanyarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubungabunga ibyo bamaze kugezwaho no kuba igihugu cyarabohowe, barushaho kubumbatira ubumwe, umurimo no gukunda igihugu.

Perezida wa UDPR, Depite Pie Nizeyimana (Foto Internet)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27