Guverinoma y’u Rwanda yashimye umusannzu wa Kiliziya Gatolika

Guverinoma y’u Rwanda yashimye umusannzu wa Kiliziya Gatolika

Ku wa Gatandatu taliki 17 Kamena, Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yitabiriye umuhango wo guha Mgr Balthazar Ntivuguruzwa inkoni y’ubushumba nk’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Dr Ngirente yashimiye uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda, ashimangira ukwiyemeza kwa Guverinoma mu kurushaho gushimangira ubufatanye burangwa hagati ya Kiliziya na Leta. 

Yavuze kandi ko kimwe n’indi miryango ishingiye ku myemerere, Kiliziya Gatolika yashyize imbaraga nyinshi mu kwimakaza amahoro, ukwihangana no guharanira kwigira, kimwe no guhindura imibereho y’abayoboke bayo. 

Ibihumbi by’Abakristu ba diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Abihayimana, Abapadiri, Abasenyeri n’abayobozi mu nzego za Leta,  ni bo bitabiriye umuhango wo kwakira itangwa  ry’ubwepiskopi bwahawe Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ni we wahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, muri uyu muhango wayobowe na  Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yatorewe kuyobora Diyosezi ya Kabgayi na Papa Francis ku taliki ya 2 Gicurasi 2023, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Gatolika rya Kabgayi. 

Asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege watangiye ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka ikabakaba 17 kuko yayoboye iyi Diyosezi guhera mu mwaka wa 2006. 

Dr. Ngirentre kandi yashimiye Musenyeri Mbonyintege wayoboye neza mu gihe cye, yemeza ko Guverinoma y’u Rwanda izahora izirikana ibyo yagezeho cyane mu guteza imbere uburezi.

Yanagaragaje icyizere afitiye Musenyeri mushya Ntivuguruzwa nk’intumwa ya Kiliziya Gatolika ikomeje gutanga umusanzu mu rugendo rwo kugera ku ntego z’iterambere ry’Igihugu. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27