Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08 Gicurasi 2023 

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08 Gicurasi 2023 

Ku wa Mbere, tariki ya 08 Gicurasi 2023, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, igamije gushakira ibisubizo ikibazo cy’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu bice by’Intara yIburengerazuba, iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. 

1. Inama y’Abaminisitiri yihanganishije imiryango yabuze ababo, abakomeretse, hamwe n’abavuye mu byabo kubera imyuzure n’inkangu. 

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, kandi isaba Inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa. 

3. Inama y’Abaminisitiri irakangurira abaturage bo mu Turere twibasiwe n’ibiza gushishoza no kurushaho kwitwararika, mu gihe bikigaragara ko imvura nyinshi ishobora kongera kugwa mu minsi iri imbere. 

Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n’Abayobozi harimo kugira isuku mu rwego rwo gukumira ibyorezo byaterwa n’ingaruka z’ibiza.

4. Inama y’Abaminisitiri yashimiye ubutumwa bwo kwifatanya n’abahuye n’ibiza bwoherejwe n’Abanyarwanda, inshuti, ibihugu by’inshuti bifatanya n’u Rwanda mu iterambere, ndetse n’inkunga yatanzwe n’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye. 

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo gukumira no guhangana n’ibiza. 

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: 

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Instituto de Credito Oficial na Repubulika y’u Rwanda, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza – icyiciro cya 2.

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana. 

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano igenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry’abana. 

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Benin yo kuvanaho gusoresha kabiri. 

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Czech yo kuvanaho gusoresha kabiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27