IRCAD igiye guhugura abaganga kubaga abarwayi kijyambere 

IRCAD igiye guhugura abaganga kubaga abarwayi kijyambere 

Ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu kurwanya Kanseri zifata Urwungano Ngogozi (IRCAD) Jacques Marescaux, baganira ku nzego zitandukanye z’ubufatanye. 

Icyo kigo IRCAD gifite icyicaro Gikuru mu Bufaransa, cyiyemeje kubaka icyicaro cy’Afurika mu Rwanda kizagira uruhare mu guhugura abaganga mu ikoranabuhanga rigezweho ryo kubaga abantu batabaremye inkovu nini zibasigira ubusembwa. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje ko ibiganiro abo bayobozi bombi bagiranye byagarutse ku guhugura abadogiteri bo mu Rwanda ku ikoranabuhanga rigezweho ryo kubaga abarwayi batabasigiye inkovu nini (Laparoscopy).

Ubwo buryo bugezweho bwo kubaga umuntu utamuteye inkovu nini ku nda cyangwa mu kiziba cy’inda ni bumwe mu bugezweho kandi bwizewe bukomeje  gukundwa mu mavuriro menshi ku Isi. 

Impuguke mu by’ubuvuzi zivuga ko ubwo buryo bwo kubaga umurwayi bumufasha gukira vuba kandi agakomeza ubuzima adafite ipfunwe ry’ibikovu binini bigaragara ku kubiri we. 

Umurwayi wavuwe muri ubwo buryo bivugwa ko asezererwa kwa muganga nyuma y’iminsi ibiri gusa, mu gihe uwabazwe mu buryo busanzwe ashobora kumara n’ukwezi mu bitaro. 

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima yatangiye  ubufatanhe na IRCAD mu rugendo rwo gutangiza oshami ryayo i Kigali. 

Ubwo bufatanye bugamije kunoza no kwihutisha ibikorwa byo kubaga abarwayi muri Afurika, binyuze mu kuziba ibyuho by’ikoranabuhanga n’ubumenyi bikigaragara mu rwego rw’ubushakashatsi n’amahugurwa.

Kuva mu 2019, Ishami ry’Afurika rya IRCAD  ryatangiye gukorera mu Mujyi wa Kigali by’agateganyo mu gihe hakirimo gutegurwa ibiro bihoraho.

By’umwihariko ibikorwa by’iryo shami kuri ubu byibanda ku bushakashatsi n’iterambere mu gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho ya 3D yigashishwa mu buvuzi, igenamigambi ryo kubaga n’ibikoresho bikenewe.

Mu bihe byashize, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amakuru ya Siyansi muri IRCAD Dr. Alexandre Hostettler, yavuze ko ishami ry’Afurika ryugururiye amarembo abahanga mu guhanga ubwenge muntu butari karemano (AI) babasha gukora applications z’ubuzima zafasha muri urwo rugendo rwo guhuza ikoranabuhanga rigezweho n’ubuvuzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27