Perezida Kagame yakiriye intumwa za Yorodania ziri mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Yorodania ziri mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Yorodaniya Dr. Ayman Abdullah Al-Safadi n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. 

Abandi yakiriye barimo ukuriye Abagaba b’Ingabo Bakuru b’Inzego z’Umutekano za Yororidania (Jordan) Maj. Gen. Yousef Huneiti, na  Maj. Gen. Ahmad Husni ukuriye Ishami rishinzwe ubutasi. 

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na bo byibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zinyuranye zirimo izakorewe amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi. 

Amasezerano yashyizweho umukono na Dr Ayman Safadi hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, akubiyemo ajyanye n’ubufatanye mu Burezi bw’Amashuri Makuru na Kaminuza, ubutwererane mu bya Politiki ndetse no gukuriraho viza pasiporo za dipolomasi n’izindi za serivisi. 

Biteganyijwe ko amasezerano ku butwererane mu bya Politiki azubaka umusingi ukomeye wo gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kubyaza umusaruro inzego bihuriyeho zirimo ubutabera, ubucuruzi n’ishoramari, urwego rw’imari, ubuhinzi n’ubuzima. 

Mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano, ba Minisitiri bombi bemeje ko hari gahunda yo gukuriraho viza abatunze pasiporo zisanzwe hagamije kwihutisha ubuhahirane buhamye hagati y’ibihugu byombi. 

Bagaragaje ko gukuraho viza kuri pasiporo zisanzwe nibigerwaho bizongera abakorera ingendo hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubukerarugendo, uburezi n’izindi nyungu nyinshi zihariye ku bakora ubucuruzi n’ishoramari. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27