Abadepite bashenguwe n’urupfu rwa Depite Rwigamba Fidèle

Abadepite bashenguwe n’urupfu rwa Depite Rwigamba Fidèle

Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, washenguwe n’urupfu rwa Depite Rwigamba Fidèle witabye Imana azize uburwayi.

Inkuru ibika urupfu rwe yatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2023 kuko yashizemo umwuka mu gitondo, aho yavurirwaga ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Depite Rwigamba yitabye Imana yari agejeje imyaka 73 y’ubukuru, akaba yari mu Badepite bahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko guhera mu 2013.

Ubutumwa bwatanzwe n’Umutwe w’Abadepite buragira buti: “Umutwe w’Abadepite ubabajwe no kubika urupfu rwa Depite Rwigamba Fidèle witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2023 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi.”

Ubwo butumwa bukomeza bushimangira ko Umutwe w’Abadepite wifatanyije mu kababaro n’umuryango we.

Rwigamba yabaye Umudepite guhera mu 2013, akaba yarageze mu Nteko avuye ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena yagiyeho guhera mu 2009.

Mu 2003 yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) mu gihe mbere yaho guhera mu 2001 yari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Guverinoma mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27