M23 yamaganye abayishinja kurasa indege ya MONUSCO

M23 yamaganye abayishinja kurasa indege ya MONUSCO

Inyeshyamba za M23 zamyomoje abakomeje guhwihwisa ko ari zo zaba zarashe indege y’Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), kuri iki Cyumweru taliki ya 5 Gashyantare. 

Umuvugizi wa M23 Maj. Willy Ngoma, yavuze ko iyo ndege yarashwe n’abantu bataramenyekana ikwiye kubazwa ingabo za RDC (FARDC) n’abambari bazo ari bo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro bakorana kuko iyo ndege yarasiwe ku gace gasanzwe gacungiwe umutekano n’ingabo za Leta. 

Yagize ati: “Bitandukanye n’ibikomeje guhwihwiswa, nta kintu kidasanzwe cyabereye mu gace gacungiwe umutekano na M23. Niba Guverinoma ya RDC ishaka gukoresha uburyarya ngo yinjize MONUSCO mu ntambara yeruye na M23 ni yo izisanga yashibukanywe n’umutego mutindi.”

Bivugwa ko umupilote w’iyo ndege ari we wahise ahasiga ubuzima undi musirikare wa MONUSCO  ahakomerekera bikomeye, indege ikaba yarashwe ubwo yavaga  i Beni yerekeza mu Mujyi wa Goma, ku birindiro bikuru bya MONUSCO.

Umufasha wa Pilote ni we wakomeje kurwana n’iyo ndege kugeza ayigushije i Goma nubwo umupilote yari yashizemo umwuka.

Amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga arashyira mu majwi ingabo za Leta (FARDC) n’umutwe wa FDLR nka nyirabayazana w’ihanurwa ry’iyo ndege yarasiwe mu gice gicungiwe umutekano na FARDC. 

Ubuyobozi bwa MONUSCO bwamaganye bwivuye inyuma icyo gitero cyagabwe ku ndege ya Loni ifite n’ibirango biyigaragaza. 

Bwakomeje bwibutsa ko kugaba ibitero ku basirikare ba Loni ari kimwe ku bigize ibyaha by’intambara, buboneraho kwifatanya n’umuryango w’umusirikare wapfuye bwihanganisha n’undi wakomeretse bikomeye.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO Bintou Keita,  yagize ati: “MONUSCO ntizatakaza umwanya na busa wo gukorana n’abayobozi ba Congo kugira ngo abakoze icyo gikorwa cy’ubunyamaswa bagezwe imbere y’ubutabera.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27