Amerika  iracyashyira u Rwanda na M23 ku rwego rumwe

Amerika  iracyashyira u Rwanda na M23 ku rwego rumwe

Ku munsi w’ejo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Anthony Blinken, ku bibazo by’Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Ibyo biganiro byagaragarije u Rwanda ko hakiri imbogamizi zo kutumva neza ikibazo gihari ku muzi w’ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cy’abaturanyi ndetse n’ubwumvikane buke bushamikiyeho, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent. 

Mu butumwa bw’uruhererekane yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje uburyo u Rwanda rutewe inkeke no kuba Amerika igifata u Rwanda ku rwego rumwe n’inyeshyamba za M23 zashinzwe n’Abanyekongo barambiwe imiyoborere y’igihugu cyabo ibashyira mu kaga kazana n’ivangura n’amacakubiri. 

Yavuze ko Guverinoma USA n’Umuryango Mpuzamahanga muri rusange birimo gukoresha uburyo butari bwo kandi budashingiye ku makuru y’ukuri mu gushaka kumva ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’uko bikwiriye gukemuka.

Yashimangiye ko ibyo  bibigira uruhare mu kwenyegeza umuriro mu bibazo bihari, haba ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no ku mubano w’icyo gihugu n’abaturanyi. 

Yagize ati: “Igisubizo kirambye gisaba gufata inshingano ukazishyira aho zikwiye kuba.Ku mikorere mibi ya Guverinoma ya RDC n’ibigo byayo, hamwe no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR.”

Indi ngingo muri enye yagaragaje ni iy’uburyo ukwivanga kw’amahanga mu bisubizo byashyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) no ku rwego rw’Akarere u Rwanda na RDC bihuriyemo, bibangamira umuhate wo kubaza RDC inshingano. 

Ibyo ngo bigira ingaruka zo kuba RDC itabasha kongera imbaraga mu kugira icyo ikora ku bibazo biyugarije kandi igiramo uruhare, ndetse ndetse abayobozi bayo ntibashyire mu ngiro ibyo biyemeje gukora mu biganiro bikorwa kugira ngo amahoro atahe muri RDC no mu Karere. 

Yakomeje agira ati: “Icya gatatu, M23 ntikwiye gushyirwa ku rwego rumwe n’u Rwanda. Si ikibazo cy’u Rwanda ngo rugikemure.”

Ku ngingo ya kane, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo zikwiye gukemurwa, kuko mu gihe abandi bumva bitabareba rwo rutazaterera agati mu ryinyo. 

Ati: “Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zigomba gukurwaho, kandi aho abandi bakumva batabyitayeho u Rwanda rukomeje kandi ruzakomeza kubyitaho.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ned Price yatangaje ko Blinken ashyigikiye ubuhuza bukorwa ku rwego rw’Akarere, mu gihe u Rwanda ruvuga ko rutanyuzwe n’ukwivanga ke’amahanga muri ibyo biganiro. 

Blinken yavuze ko hakenewe gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu biganiro by’i Luanda ndetse n’iby’i Nairobi, by’umwihariko imyanzuro y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo yasabaga M23 kwimukira muri Sabyinyo. 

Yongeye gushimangira ko u Rwanda ari rwo rutera inkunga M23 kandi yaramaze kugaragazwa na USA ndetse n’Umuryango w’Abibumbye nk’umutwe witwaje intwaro.

Yagaragaje imlungege batewe n’ibibazo intambara za RDC zikomeje guteza basivili birimo kwicwa, gukomereka, guta ibyabo n’ibindi. 

Anthony Blinken kandi yamaganye amagambo y’urwango ndetse no gukangurira Abanyekongo kwadukira bagenzi babo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Urwo rwango rwibasira cyane cyane abo mu Bwoko bw’Abatutsi, ishusho iteye inkeke irimo kugarura isura y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka igera kuri 30 ishize, cyane ko Guverinoma ya RDC yahisemo gutera inkunga FDLR yashinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27