U Rwanda rwabonye umuterankunga wo kuzuza umuhanda Mukoto-Nyacyonga 

U Rwanda rwabonye umuterankunga wo kuzuza umuhanda Mukoto-Nyacyonga 

U Rwanda rwabonye umuterankunga mushya ari we Banki y’Abarabu iharanira Iterambere ry’Afurika (BADEA) wiyemeje gutanga inkunga yo kuzuriza igice gisigaye cy’umuhanda Nyacyonga-Mukoto uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru. 

Uyu muhanda w’ibilometero 36 watangiye kubona inkunga yo kubakwa itanzwe n’Ikigega cya OPEC gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (OFID), cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 18 z’Amadolari y’Amerika (ahwanye na miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda) muri Gicurasi 2022.

Biteganyijwe ko umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzuzura hakoreshejwe Amafaranga y’u Rwanda miliyari 41, bikaba byitezwe ko BADEA ishyiraho izindi miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo uwo muhanda wuzure. 

U Rwanda na rwo rwiyemeje gushyiraho  amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshanu zisigaye, kuri ubu hakaba hasigaye kuwuzuza kuko inkunga yose ikenewe yabonetse.

Ku Cyumweru taliki ya 16 Ukwakira, ni bwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana witabiriye Inama Ngarukamwaka y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki y’Isi i Washington DC, yagiranye ibiganiro n’u Ubuyobozi bwa BADEA byasojwe no gushyira umukono ku masezerano yemeza ubwo bufatanye. 

Ni umuhanda uhuza Akarere ka Gasabo n’aka Rulindo (uvuye i Nyacyonga kuri kaburimbo ijya i Gatuna ukagera ahitwa Mukoto kuri kaburimbo ijya i Musanze).

Minisitiri Dr Ndagijimana Uzziel ashyira umukono ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na BADEA

Minisitiri Dr Ndagijimana washyize umukono ku masezerano yombi, avuga ko umuhanda Nyacyonga-Mukoto uzoroshya ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali.

Ubusanzwe imodoka ziva cyangwa zijya mu Majyaruguru (Musanze, Gakenke na Burera) ndetse n’Iburengerazuba (Rubavu na Nyabihu), kugira ngo zigere mu Mujyi wa Kigali zinyura mu muhanda Nyabugogo-Shyorongi-Rulindo wonyine, rimwe na rimwe bigateza umubyigano w’ibinyabiziga no gutinda.

Dr Ndagijimana ati: “Ikorwa ry’uyu muhanda (Nyacyonga-Mukoto) rizafasha kwihutisha gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1) ikubiyemo ibijyanye no guteza imbere ubuhahirane hagati y’imijyi n’icyaro binyuze mu mihanda iteganywa gukorwa ireshya n’ibilometero 14,100 mu Gihugu hose”.

Abaturage bakoresha cyane umuhanda uhuza Kigali n’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’amajyaruguru y’Iburengerazuba, bakiriye neza inkuru y’uko bagiye kubona undi muhanda ubahuza n’ibyerekezo byombi bakaba bizeye ko ubuhahirane burushaho kugenda neza. 

Inama Ngarukamwaka za IMF na Banki y’Isi zabaye hagati y’italiki 10 n’iya 16 Ukwakira, Minisitiri Dr. Ndagijimana akaba yarahuye n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bagaragaje ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu. 

Abo barimo Perezida w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) Sergio Pimento, baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye mu nzego zirimo ishoramari mu buhinzi, imiturire, ubuzima n’uburezi. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27