Impamvu umugore wa Bob Marley yahisemo kuba muri Ghana

Impamvu umugore wa Bob Marley yahisemo kuba muri Ghana
Rita Marley wari umugore wa Bob Marley amaze imyaka isaga 20 aba muri Ghana

Umugore wa Bob Marley, Rita Marley, abaye muri Gana imyaka irenga 20, Mu myaka ya za 90, yimukiye muri Ghana we n’umuryango wa Bob Marley. Muri 2013, yasabye kandi abona ubwenegihugu bwa Ghana, ahabwa izina ryo muri Ghana rya Nana Afua Abodea.

Afite inzu i Aburi, muri Ghana, kandi Rita yashyizeho situdiyo yo kwibuka umugabo we nyakwigendera, Bob Marley mu murwa mukuru Accra. Iyi Situdiyo ye yitwa the One, akaba yarashinze kandi akayobora umuryango udaharanira inyungu, witwa “Rita Marley Foundation”, ushyigikira abagiraneza.

Nana Rita Marley yatangiye umwuga we wa muzika mu ntangiriro ya za 1960 nk’umuririmbyi hamwe n’itsinda ry’abagore ‘The Soulettes’.

Rita Marley yabyawe na Leroy Anderson na Cynthia “Beda” Jarrett muri Cuba, akurira i Trenchtown, muri Jamaica. Rita Marley afite abana 12, abuzukuru barenga 60 n’umwuzukuruza, hamwe n’umukobwa we mukuru, Sharon, uyu mukobwa bivugwa ko yashakanye n’Umunyagana.

Ntiyigeze yicuza kuba yarimukiye muri Ghana n’umuryango we mu myaka ya za 90 kandi agaragaza ko yishimiye amahitamo yagize. Rita Marley ati: “Ni ijuru.” Ati: “Ndacyibona nk’umunya Jamaica, ariko Afurika ni yo mizi yacu kandi buri gihe nari ntegereje ibyiza kuri uku kwimuka mva muri Jamaica nza muri Afurika.”

Ati: “Nijeriya isa na New York, ariko Ghana irasa cyane n’ibyo dutegereje. Afurika kuri njye.”

Mu rwego rwo kubahiriza uruhare rwe muri Ghana, yahawe pasiporo yo muri Ghana. Foundation ye y’abagiraneza muri Ghana ishyirirwaho ibikorwa bigamije iterambere rya Accra.

Afasha amashuri yo mu gace atuyemo, gusana inyubako z’ishuri zishaje no kubaka bundi bushya, ndetse no gutanga buruse no guha amafunguro abanyeshuri bo mu mashuri abanza kugira ngo imirire yabo ibe myiza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27