Bafashwe berekeje i Kigali bamaze kwiba umucuruzi w’i Ngoma miliyoni 2.5 Frw

Bafashwe berekeje i Kigali bamaze kwiba umucuruzi w’i Ngoma miliyoni 2.5 Frw

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yagaruje amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 1 n’ibihumbi 584 muri miliyoni ebyiri n’igice zari zibwe umucuruzi wo mu Karere ka Ngoma, hafatwa abantu 2 bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abafashwe ni umushoferi witwa Bizimana Sasha ufite imyaka 34 y’amavuko na Mutuyeyezu Elyse w’imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo abacyekwa bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari wibwe.

Yagize ati:” Ku isaha ya saa Moya z’umugoroba, twakiriye amakuru aturutse ku mucuruzi wo mudugudu wa Buliba, Akagari ka Rurama mu Murenge wa Rukira avuga ko hari abantu baje baparika imodoka, binjira mu iduka rye, batangira kumubaza bya nyirarureshwa ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bari bafite ku rutonde. Mu gihe umwe muri bo yari arimo kubisuzumana n’umucuruzi, undi yaciye inyuma afata agakapu ke kari karimo miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda biteguraga kujyana kuri Banki aragenda asubira mu modoka.”

Bakimara kunanirwa kumvikana ku biciro, uwari yasigaye yahise akurikira uwajyanye agakapu yatsa imodoka baragenda ni bwo nyir’iduka yarebye aho yasize agakapu arakabura ahita ahamagara Polisi.”

Hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo modoka, baza gufatirwa mu Mudugudu wa Kabeza nyuma y’isaha, ubwo bari barimo kwerekeza mu Mujyi wa Kigali, Polisi ibasatse ibasangana amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 1 n’ibihumbi 584, bahita bafatwa n’imodoka bari barimo irafatwa.”

Biyemereye ko ari ayo bibye uriya mucuruzi ariko banga kugaragaza aho aburaho aherereye.

SP Twizeyimana yihanangirije abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubujura avuga ko batazihanganirwa, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho gushaka gutungwa n’ibyo batavunikiye  birangira bibakururiye gufungwa.

Bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza naho amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27