Bamporiki muri Gereza, akatiwe imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw

Bamporiki muri Gereza, akatiwe imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Edouard gufungwa imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60, ndetse rukaba rwamwangiye guhabwa igihano gisubitse, nubwo hitawe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Imyanzuto y’Urukiko yasomwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Nzeri 2022, urubanza rukaba rwasomwe ari Bamporiki Edouard n’Ubushinjacyaha batarahagera.

Isesengura ry’urukiko ku cyaha cya mbere Bamporiki aregwa ryasanze kuba kwakira indonke ari icyaha gikorerwa mu ibanga rikomeye ndetse hakaba hari ababyita amayeri yandi nko kuyita umuti w’ikaramu, bivuze ko kuba Bamporiki yarakiriye miliyoni 5 yitwa inzoga na byo ari indonke.

Urukiko rusanga Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri ari byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ariko mu kumuhana hakitabwa ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko uregwa yemera ibyaha.

Bamporiki akatiwe igifungo cy’imyaka ine mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 20 agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200.

Mu rukiko byatangajwe ko Bamporiki yatangiye gukurikiranwa ubwo umushoramari Gatera Norbert ufite uruganda rutunganya inzoga rwitwa “Norbert Business Group” yandikiraga Umunyamabaga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) atanga ikirego cy’akarengane akorerwa na Bamporiki.

Muri ubwo butumwa yanditse yavuze ko Bamporiki amutoteza amusaba ruswa, ngo natayimuha azafungisha ibikorwa bye. Icyo gihe akaba yarishinganishije ahamya ko umunsi byafunzwe, azaba ari Bamporiki ubyihishe inyuma.

Nyuma y’iminsi umunani atanze ikirego kuri RIB, Umujyi wa Kigali wandikiye Gatera umumenyesha ko uruganda rwe rwafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa, ku makuru bikekwa ko yatanzwe na Bamporiki.

Yigiriye inama yo gushaka Bamporiki ngo amufashe kuba rwafungurwa, icyo gihe ngo amubaza amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa, ari na bwo yafatiwe mu cyuho amaze kwakira indonke yigize umuhuza wa Gatera n’Umujyi wa Kigali.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27