Dr Paul Farmer washinze PIH akaba n’Umuyobozi muri Kaminuza ya UGHE yitabye Imana

Dr Paul Farmer washinze PIH akaba n’Umuyobozi muri Kaminuza ya UGHE yitabye Imana

Dr. Paul Edward Farmer umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (Inshuti Mu Buzima/PIH) akaba arin’umwe mu ishingwa rya Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (UGHE) aho yari n’umwe mu bayobozi bayo, yitabye Imana azize uburwayi.

Dr. Paul Farmer ni impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi, akaba afatwa nk’intwari ikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 2017, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse umudali uyu munyamerika bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko.

Dr Farmer wavuye mu mubiri agejeje imyaka 62 yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima.

Mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bagaragaje umusanzu ukomeye mu bikorwa bitandukanye birebana n’ubuzima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27