Umwuzukuru wa Perezida Kagame muri ECD yatashywe muri Perezidansi

Umwuzukuru wa Perezida Kagame muri ECD yatashywe muri Perezidansi


Umwuzukuru wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba imfura y’umukobwa we Ange Kagame, yagaragaye yahuje urugwiro n’abana bato  bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Urugo Mbonezamikurire y’Abana Bato (EZA-Urugwiro ECD Center) rwatashywe muri Perezidansi (Village Urugwiro) ku wa Kane. 

Ni umuhango wayobowe na Madamu Jeannette Kagame ukaba witabiriwe n’abandi bayobozi bagaragaje uburyo urwo rugo mbonezamikurire y’abana bato (Eza-Urugwiro ECD Centre) rukomeje kugira uruhare mu mikurire y’abana b’ababyeyi bakora muri Perezidansi. 

Muri iri rerero ryo ku kazi ryatangiye mu 2021, abana bahabwa uburere n’ubumenyi n’abarezi babigize umwuga mu gihe ababyeyi babo buzuza inshingano bashinzwe batekanye. 

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura iryo rerero rigezweho rifasha abana b’abakozi ba Perezidansi gukura mu mpagarike no mu bwenge. 

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri rerero wajyanye no gutanga seritifika ku bana 17 basoje icyiciro cya mbere bakaba binjiye mu ishuri ry’inshuke, bakaba barimo n’umukobwa wa Ange Kagame.

Madamu Jeannette Kagame ateruye imfura y’umukobwa we Ange Kagame

By’umwihariko, yashimye ijambo rikora ku mutima ryatanzwe na Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye, rizaherekeza abana barererwa muri EZA- Urugwiro ECD Center mu rugendo rw’ubuzima bwabo.

Abandi bayobozi yashimiye barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, Clare Akamanzi.

Hari kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA) Nadine Umutoni Gatsinzi n’Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, Julianna Lindsey.

Eza-Urugwiro ECD Centre’ yatangijwe n’Ibiro bya Perezida ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Unity Club. 

Abana bakirwa ni abari hagati y’amezi atatu n’imyaka itatu, mu rwego rwo gufasha ababyeyi by’umwihariko abamaze igihe gito babyaye gukomeza konsa neza abana babo no mu gihe barangije ikiruhuko cyo kubyara.

Nadine Umutoni uyobora NCDA, yavuze ko iryo rerero ari urugero rw’iza rw’ibikenewe gukorwa mu bigo bitandukanye byaba ibya Leta n’iby’abikorera. 

Amafoto: Jeannette Kagame

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
anne

isuku ihari ndayigutuye

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27