Abakunda ibitaramo byo kuramya no guhimbaza bashyizwe igorora

Abakunda ibitaramo byo kuramya no guhimbaza bashyizwe igorora

Kompanyi itegura ibitaramo RG Consult ifataynije n’inzu izwi nka ‘Prayer House’ isanzwe ikorerwamo amasengesho n’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza, byateguye ibitaramo byahawe izina ‘IGICANIRO’ ngarukakwezi.

Mu kiganiro n’abatangije ibi bitaramo batangaje ko bije ho kugira ngo n’abakunda Gospel, bagire umwanya uhagije wo guhura no gusabana n’abaramyi bakunda.

Umutesi Axelle umukozi muri RG Consult mu kiganiro na Imvaho Nshya, yavuze ko gutegura ibitaramo nta mupaka mu guhitamo abahanzi baba abaririmba indirimbo z’Isi cyangwa se abakora injyana z’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “RG ni kompanyi ikora ibitaramo itarobanuye, kuko mu mwaka wa 2019 twakoze igitaramo ‘Kigali Praise Fest’ twatumiyemo DON Moen na Israel Mbonyi twakoze cyo gushima Imana ibyo yakoreye u Rwanda cya buri mwaka, duhita dukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, ubu rero twabiteguye tugamije kuzamura n’abahanzi bacu bakora Gospel kuko usanga ibitaramo bakora biba gacye cyane.”

Yakomeje avuga ko ibi bitaramo bizajya bitumirwamo abahanzi b’Abanyarwanda, ariko bitabujijwe ko rimwe na rimwe hajya hatumirwa n’abahanzi bandi bo hanze ariko cyane gukuza abahanzi nyarwanda bakora iyi njyana.

Ku ikubitiro hatumiwe umuhanzi Luc Buntu, uzaririmba mu gitaramo kizabimburira ibindi, kizaba ku cyumweru taliki ya 4 Nzeri 2022, Kicukiro kuri Prayer House.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000, 10,000 n’ibihumbi 30,000 by’amafaranga y’u Rwanda, u bazayagura mbere, naho ku bazayagurira ku muryango azaba ari ibihumbi 10,000 , 20,000 ndetse n’ibihumbi 50,000, ushobora kuyasanga unyuze kuri www.rgtickets.com.

Ibi bitaramo biteganyijwe ko bizajya biba buri cy’umweru cyambere cy’ukwezi, bikabera kuri Prayer House iherereye mu Karere ka Kicukiro ahateganye na Lamane.

Intego nyamukuru y’ibi bitaramo ni ugukura abantu mu bwigunge bakanezerwa, baramya banahimbaza Imana bakabohoka imitima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27