Bwa mbere u Bwongereza buraburanisha Umunyarwanda ukekwaho Jenoside 

Bwa mbere u Bwongereza buraburanisha Umunyarwanda ukekwaho Jenoside 

Inzego z’Ubutabera bw’Ubwami bw’u Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2026, ziratangira kuburanisha Dr Vincent Bajinya w’imyaka 65 ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside akekwaho gukora muri Jenoside  yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Uyu mugabo wahinduye amazina akiyita Dr Vincent Brown akekwaho icyaha cy’imyitwarire ishyigikira Jenoside n’ibyaha bitandatu bifitanye isano n’ubwicanyi yakoze muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bwongereza buvuga ko ibyo byaha byibasiye inyokomuntu bihanwa n’amategeko y’Igihugu cy’u Bwongereza, akaba ari inshuro ya mbere ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biburanishirijwe mu Bwami bw’u Bwongereza.  

Frank Ferguson, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe serivisi z’ubutabera ku byaha byihariye no kurwanya Iterabwoba, yagize ati: “Ibyaha bishingiye ku iperereza rigaragaza ko Dr Brown yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mj 1994. Akekwaho kuba yaratanze amabwiriza akanashishikariza abandi gukora Jenoside.”

Yahamije ko Urwego rw’Ubushinjacyaha rwafashe icyemezo cyo gukurikirana uwo mugabo nyuma yo gusuzumana ubushishozi dosiye ye n’ibimenyetso simusiga byashyikirijwe itsinda ry’abakurikirana ibyaha by’Intambara rikorera muri Polisi y’Umujyi. 

Frank Ferguson yakomeje agira ati: “Twanzuye ko ibisabwa byose ngo umuntu ukekwaho ibyaha akurikiranwe byabonetse. Ubushinjacyaha Bukuru bufata imyanzuro idafite aho ibogamiye haba kuri Polisi cyangwa Guverinoma, iyo hari ibihanya bifatika kandi bijyanye n’itegeko.”

Yavuze kandi ko Dr Bajinya wiyise Brown afite uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo butabogamye, kandi ko ari ingenzi cyane kurinda amakuru amwerekeye ashobora gutambamira ubutabera busesuye.  

Biteganyijwe ko uyu munsi ari bwo yitaba Urukiko rw’Ibanze raa Westminster mu iburanishwa rye rya mbere. 

Dr Bajinya ni umwe mu Banyarwanda batanu batuye mu Bwongereza batangiye gukorwaho iperereza mu mwaka wa 2019. Abandi bakorwagaho iperereza n’inzego z’Ubutabera ni Celestin Mutabaruka, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo.

Screenshot
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27