Nyagatare: Ingo mbonezamikurire zubatswe zakemuye umubyigano w’abana 260 mu cyumba

  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize amasaha 9
Image

Ababyeyi bo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare barerera mu irerero rya Nyamirembe barashima impinduka ku burere bw’abana babo biga mu ngo mbonezamikurire (ECD) bubakiwe, zigasimbura icyumba kimwe kigirwagamo n’abana 260 bikabangamira imyigire yabo.

Abo babyeyi bavuga ko bishimira iterambere u Rwanda rugeraho mu burezi, by’umwihariko uko abana b’inshuke bitabwaho bigatuma bajijuka bakiri bato.

Bavuga ko abatuye muri aka gace bitabiriye gushyira abana mu marerero aho byari byatumye bagira umubare munini kandi badafite inyubako ihagije yo kubakira. Ni ibintu byagiraga ingaruka ku buryo bwo kubitaho.

Mukeshimana Anne Marie yagize ati: “Twazanye abana bacu b’inshuke kugira ngo batangire kwiga hakiri kare. Bigaga mu cyumba ari 260 ugasanga uretse kuhirirwa gusa nta kindi umwana ari kunguka. Kuri ubu turishimira ko twubakiwe ECD nziza ifite ibyumba 3 byo kwigiramo aho kuruhukira ku mwana ufashwe n’ibitotsi ndetse n’aho gukinira.”

Bagaragaza ko inyubako bubakiwe batangiye kubona inyungu zayo bashingiye ku mpinduka nziza ku bana babo.

Naberaho Verediyana yagize ati: “Icya mbere ni uko kuba abana bacu barabonye aho bigira bisanzuye bari kujijuka kuko umwarimu abasha gukurikirana abana bari mu ishuri rye. Iyi gahunda yo kutwegereza amarerero anatuma tubona aho dusiga abana bacu tukajya mu mirino iteza imbere umuryango. Nkanjye natwaraga umwanya mu kazi natangira gukora akandirana akazi kagapfa. Uyu munsi umwana ndamuzana akitabwaho akagaburirwa nkaza kumucyura saa sita.”

Mukayiranga Daria avuga ko mu byishimirwa kuri ECD bubakiwe harimo n’isuku.

 Ati: “Ikindi gikomeye ni isuku igaragara ku bana bacu, abana baba basa neza. Mu by’ukuri rero navuga ko twungutse kabiri. Harimo kuba abana bajijuka bakiri bato, bagatozwa kwita ku isuku tukabona uko dukora imirimo yacu kuko aha ku irerero baba bari mu maboko mazima.”

Bashima kandi ko uburyo nk’ubu busaba ibikorwa remezo bihenze bugezwa mu byaro bityo amahirwe akagera kuri bose.

Kaburame Samson avuga ko uburere buhabwa abana babo babibona nk’ibitangaza.

Ati: “Kuvuga ku byiza abana bacu bari guhabwa uyu munsi ni ibitangaza. Barigira mu Mashuri twe tutigiyemo noneho ntibibe mu mijyi gusa bikagezwa no mu byaro.Ni iby’agaciro gakomeye cyane.

Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyamirembe bushimangira ko ibyumba by’irerero bahawe ari igisubizo ku gutanga serivisi nziza ku bana n’ababyeyi babazaniye abana

Dusabimana Paul uyobora iri shuri agira ati: “Mbere twakoraga mu buryo bwo kwirwanaho ariko tubona ko ari ikibazo. Umubare mwinshi w’abana mu cyumba kimwe byatezaga ubushyuhe, umwuka ukaba muke bakabangamirwa n’icyokere. Iyi nyubako Leta yaduhaye ubu ituma twita ku bana uko bikwiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet asaba abaturage begerezwa amarerero nk’ayo  kwishimira ibyo byiza ariko banitabira kuhazana abana bose bagejeje igihe.

Ati: “Natwe dushima ko abaturage bacu babona ibyiza igihugu kibagezaho. Nk’ubuyobozi rero dusigarana umukoro wo gusaba umuturage wese ko aya mahirwe akwiye kugerwaho na buri mwana. Turashima abitabiriye kuzana abana babo, ariko tunasaba utarazana umwana wakabaye ari muri iki cyiciro kumuzana, ntihagire umwana wavutswa aya mahirwe.”

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa ingo mbonezamikurire z’abana bato zikorera mu ngo z’abaturage 1 593 zirimo abana 31 673, izikorera ku nsengero ni 367 zirimo abana 3 634, izikorera ku mashuri ni 246 zirimo abana 32 567 n’ingo mbonezamikurire y’abana bato z’icyitegererezo 28 zirererwamo abana basaga 3 780.

Abana bariga bakanagaburirwa
  • HITIMANA SERVAND
  • Nzeri 22, 2026
  • Hashize amasaha 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE