U Rwanda rugiye kwakira inama ya 38 yiga ku kurengera Akayunguruzo k’izuba
U Rwanda ruritegura kwakira inama Mpuzamahanga iziga ku birebana no kurengera Akayunguruzo karinda Isi kwangizwa n’imirasire y’izuba, bikagira ingaruka ku buzima bw’Ibidukikije. Ni inama ya 38 ihuza ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal MOP38 ikazabera i Kigali guhera tariki 2 kugera tariki 6 Ugushyingo 2026.
URwanda rwasinye Amasezerano ya Montreal mu Mwaka wa 2003, akaba ari Amasezerano agamije kugabanya no gukumira ikoreshwa ry’ibyangiza ako kayunguruzo k’izuba (ozone Layer).
Naho Amasezerano ya Kigali ari nayo yiswe ‘Kigali Amendment’ yibanda kuri gahunda yo kugabanya ikoreshwa rya Hydrofluorocarbons (HFCs), imyuka ikoreshwa cyane mu bikoresho bikonjesha. Nubwo iyo HFCs idahungabanya akayunguruzo k’izuba, igira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe.
Minisiteri y’Ibidukikije mu itangazo yashyize ahagaragara rivuga ko ari umwanya wo kwizihiza imyaka icumi nyuma yuko ibihugu bihuriye hamwe mu rwego rwo kwemeza amasezerano ya Kigali.
Minisitiri w’ibidukikije Dr Bernadette Arakwiye yagize ati: “U Rwanda rwishimiye kongera kwakira ibihugu biturutse hirya no hino ku Isi bihuriye hano i Kigali nyuma y’imyaka icumi Abahagarariye ibihugu bitandukanye bahuriye i Kigali bemeza amasezerano ya Kigali, rero ni amahirwe abonetse yo kwishimira intambwe ku byagezweho akaba n’umwanya wo guzusuma ibikenewe mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje gukora.”
Ibihugu byiyemeje kugabanya ikoreshwa ry’iyo myuka no guteza imbere ibikoresho bikonjesha bikoresha ikoranabuhanga ritangiza akayunguruzo k’izuba kandi rigira uruhare ruto mu kongera ubushyuhe bw’Isi.
Minisitiri wibidukikije, Dr. Arakwiye avuga ko amasezerano ya ‘Montreal MOP38’ azafasha ibihugu gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya Kigali Amendment rigeze no kureba ibikenewe mu myaka iri imbere.
Ati: “MOP38 ni umwanya wo kureba intambwe imaze guterwa, ariko nanone tukareba ibindi bigikenewe kugira ngo ibyo twiyemeje bishyirwe mu bikorwa mu buryo burambye’’
Yavuze ko kugabanya ikoreshwa rya HFCs no kunoza imikorere y’ibikoresho bikonjesha bishobora kugira uruhare mu kurengera ikirere, ariko bikanafasha mu zindi nzego.
Ati: “Ibi bikorwa bishobora kugira uruhare rukomeye mu kurengera ikirere, ariko bikagira n’akamaro no mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa, ubuvuzi n’iterambere ry’ubukungu.”
Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bwa Ozone, Megumi Seki Nakamura yasobanuye ko iyo nama izagaragaza icyo ubufatanye bw’ibihugu bwagezeho nyuma y’imyaka icumi. Ati: “Nyuma y’imyaka icumi nyuma yo kwemeza Amasezerano ya Kigali, kuba iyo nama igarutse i Kigali bitanga amahirwe yo gusuzuma ibyagezweho no kubisigasira mu yindi myaka iri imbere.”