Miss Kundwa Doriane ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize iminsi 3
Image

Nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ibyishimo buri wese aba yiteze mu buzima.

Ni inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko iz’inshuti ze kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, aho basangije amafoto ye bamwifuriza ishya n’ihirwe.

Ni inkuru kandi yaje nyuma y’uko mu minsi ishize bamwe mu nshuti ze bari bamuteguriye ibirori byo guha ikaze umwana, bizwi nka baby shower.

Nubwo byagiye bigaragara ko Kundwa yibarutse ariko andi makuru ajyanye n’imyirondoro y’umwana yaba igihe yavukiye, aho yavukiye n’ibindi ntawigeze ayatangaza.

Miss Kundwa usanzwe atuye muri Canada, aheruka mu Rwanda mu mpera za 2025 ubwo yari yaje muri gahunda zitandukanye zirimo no gusura n’inshuti ze by’umwihariko umukunzi we.

Muri Kamena 2026, yatangaje ko yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima, Bachelor of Health Sciences, muri Ontario Tech University.

Miss Kundwa Doriane yanabaye Visi Perezida w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda rigamije Iterambere, International Rwanda Youth for Development (IRYD), risanzwe ritegura Rwanda Youth Convention mu bikorwa by’Abanyarwanda baba muri Canada.

Miss Kundwa Doriane yibarutse imfura
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize iminsi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE