Bob Pro uzwi mu gutunganya umuziki yashyingiranywe n’umuhanzi Kelliah
Emmanuel Bob uzwi cyane nka Bob Pro mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye kuri ubu akaba azwi mu kunononsora izakozwe n’abandi (Mastering and Mixing) yakoze ubukwe n’umuhanzi Tuyizere Kelliah uri mu bahanzi bakizamuka.
Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2026, mu birori byatangiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa nyuma bagasezerana imbere y’amategeko mbere bigasozwa no kwakira abashyitsi babo.
Abo bombi bahisemo kugira ibanga ibirori by’ubukwe bwabo babitumiramo abantu bake kandi babo ba hafi icyakora birangira bamwe babisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bimenyekana gutyo.
Ni ubukwe bwatashye na bamwe mu byamamare aho Bwiza ari mu baririmbiye ababwitabiriye.
Uretse kuba Bob Pro ari umwe mu bahanga mu gutunganya no kunonosora indirimbo, yabaye n’umwarimu wa bamwe mu bawutungayya bagezweho barimo Element Eleeeh, mu gihe Kelliah we azwi mu ndirimbo nka Gitego, Ndabizi yakoranye na Alyne Sano hamwe n’izindi.
