Nyagatare: Abangirizwa n’ibitera bahanze amaso urubyiruko rwahawe kubibarinda
Abaturage bo mu Mirenge ya Nyagatare Rwempasha na Tabagwe ikikije ishyamba ry’imikinga ricumbikiye ibitera bavuga ko bafite icyizere ko izi nyamaswa zitazongera kubangiriza nyuma yuko urubyiruko rw’abakoranabushake bahawe akazi ku kubirinda ndetse bagahabwa n’ibikoresho birimo imyenda y’akazi, bote bizabafasha muri aka kazi.
Abaturage bavuga ko kuba harashizweho ingamba zo kubarinda izo nyamaswa, akazi kagahabwa bamwe muri rubyiruko rw’abakorerabushake, bigiye gutuma bagira umutekano mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Kayitare Steven ufite iguriro (alimentation) mu mujyi wa Nyagatare agira ati: “Aho aba barinzi batangiriye akazi ko gukumira ibitera ntabwo biheruka kuza kunyangiriza. Twifuza ko ubu burinzi bwakomeza ntibibe ibikorwa rimwe ejo ngo twumve byahagaze. Ibitera biratuzengereza kuko kiraza kigafata nk’umukati kikawirukankana kandi icyo gihombo ntubone uwo ukibaza.”
Mukamuhire Dalia ni umuturage wo mu Murenge wa Tabagwe ukoresha umuhanda Nyagatare – Tabagwe aza gucuruza mu mujyi wa Nyagatare.
Yagize ati: “Ibi bitera kuba bibonye abarinzi kandi ku buryo buhoraho nkuko twabyumvise ni igisubizo ku mutekano wacu. Abagore byadusuzuguraga waba wikoreye nk’imineke kikaza kikayikwaka ukaba waniruka ukavunika. Byangizaga n’imyaka mu mirima. Turashima ubu buryo bwashyizweho bwo kubiturinda.”
Ni ikibazo cyanagarutsweho na sena y’u Rwanda ku wa 15 Nyakanga 2026 ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki zigahohotera abaturage zikanabangiriza imitungo.
Abasenateri bifuje ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo kurinda abaturage ibitera.
Nyuma yo guhabwa inshingano zo kurinda ibitera byibasira abakorera mu mujyi wa Nyagatare urubyiruko rw’abakorerabushake rwanahawe ibikoresho bizabafasha muri ako kazi, rwizeza abaturage ko bagiye guhabwa serivisi nziza bakarindirwa ibyabo.
Ni igikorwa kiri mu bufatanye bw’Akarere ka Nyagatare n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB.
Safari Francis ni umuyobozi wa koperative y’urubyiruko yahawe ako kazi.
Yagize ati: “Turizeza abaturage kuzuzuza inshingano zacu neza kuko uretse kuba harimo n’akazi tunabifata nk’inshingano kuko aha ni iwacu ugutaka kw’abaturage bangirizwa ni nako gutaka kwacu kuko dusangiye ingaruka zaterwaga n’izi nyamaswa. Twarahuguwe twigishwa uko twarinda ibitera tutabangamiye umutekano wabyo ariko nabyo tukabikumira ntibibangamire uw’abaturage. Tuzabikora neza rero”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet asaba uru rubyiruko kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi.
Ati: “Icyo dusaba uru rubyiruko rwahawe ziriya nshingano ni ukurangwa n’ubunyangamugayo aho wasabwe gukorera ukaba uhari udacungana n’abakuyobora kuko uko wacungana na bo ni ko n’igitera kiba kigucunga kikaba cyakwangiriza abaturage.
Iyo koperative y’urubyiruko Nyagatare Volunteer servers Development Cooperative igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 75, barimo abakobwa 40 n’abahungu 35, yahawe inshingano zo kurinda ibitera yagenewe ingengo y’imari yo kuyifasha muri iki gikorwa ndetse no mu yindi mishinga ibafasha kwiteza imbere, bakubaka ubushobozi aho RDB iheruka kubaha inkunga ya miliyoni 26 Frw.