RBA na Arthur Nation biyemeje gufasha abafite imishinga yaheze mu bitekerezo
Abafite ibitekerezo by’imishinga yaheze mu nyandiko no mu mutwe bagiye gufashwa kubishyira mu ngiro binyuze mu kubaha inkunga y’igishoro cyangwa kubahuza n’abafite amafaranga yo gushora mu mishinga. Bikubiye mu masezerano Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, rwasinyanye n’Ikigo cyitwa Arthur Nation gishinzwe itumanaho rishingiye ku guhanga udushya no kwamamaza kuva mu 2015.
Ni gahunda nshya y’umushinga wiswe ‘Pitch Studio’, wo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri mu bitekerezo ndetse n’iyatangiye ariko ifite ikibazo cy’ubushobozi bwo kwagura ibikorwa.
Binyuze muri Pitch Studio, hazajya hakorwa ikiganiro kizajya kiyoborwa n’umunyamakuru Nkusi Arthur, ahurize hamwe abafite ibitekerezo by’imishinga, babisobanure, hatoranywemo ibishobora kuba bitanga icyizere, bihabwe inkunga y’amafaranga. Ni umushinga utangiranye miliyoni 15 FRW.
Umushinga wateguwe na Sosiyete ya Arthur Nation ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo Urwego rw’Igihugu rw’Itaangazamakuru (RBA) na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ‘MOYA’.
Umuyobozi Mukuru wa RBA , Cléophas Barore, yavuze ko ubufatanye bw’uru rwego na Arthur Nation, buje gukomeza gushyigikira intego yarwo yo kwegera abaturage binyuze muri gahunda ya RBA Hafi Yawe.
Ibi ngo bizafasha kubona inkunga yo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabyara imishinga yagaragajwe n’ingeri zitandukanye binyuze mu kiganiro ‘Pitch Studio’ kizajya gitambuka kuri RTV, Radio Rwanda na radio ziyishamikiyeho zikorera mu Ntara.
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Barore, yabigarutseho ubwo hashyirwaga umukono ku masezerano hagati ya RBA n’Ikigo cyitwa Arthur Nation mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Yagize ati: “Icyo dushinzwe cya mbere ni uguha abaturage amakuru mu buryo bwihuse kandi bwizewe. Ariko binyuze muri Pitch Studio, noneho birajyana n’uburyo bwo kurangira abantu amahirwe, tubahe n’urubuga.”
Yashimangiye ko nubwo hari ibindi biganiro RBA ifite bigamije kwigisha abantu uko bakwiteza imbere, haburaga ikiganiro gishobora no guha abaturage amafaranga abafasha muri iryo terambere.
Keza Lisiane Ceresoli, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana umushinga wa ‘Pitch Studio’ muri Arthur Nation, avuga ko uyu ari umushinga wubakiye ku nkingi zirimo gutanga inama ku bafite ibitekerezo bibyara imishinga, gutanga inkunga ndetse no gutanga urubuga rwo kumenyekana no guhura n’abashoramari.
Ati: “Akenshi usanga dufite ibitekerezo byinshi. Ibyo bitekerezo ntabwo bikeneye miliyoni 100Frw kugira ngo bitangire gukora. Picth Studio ni ikiganiro kigamije gufasha abantu bafite ibitekerezo by’imishinga ibyara inyungu kugira ngo batangire gukora.”
Abashaka kuzitabira iyi gahunda ya ‘Pitch Studio’ bashyiriweho urubuga rwa internet bashobora kunyuraho biyandikisha ndetse hatekerejwe no gushyiraho urubuga rwa WhatsApp ruhuza abantu ruzafa mu gutora ufite igitekerezo cyiza cy’umushinga mwiza nkuko byagarutsweho na Nkusi Arthur uzajya ayobora ikiganiro ‘Pitch Studio’ kigiye kujya gitambuka ku bitangazamakuru byose bya RBA.





