Kalisa Jules wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yitabye Imana
Kalisa Jules wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yitabye Imana azize uburwayi yivurizaga mu Buhinde. Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026.
Kalisa yatangiye ibikorwa bya siporo ubwo yari Komiseri ushinzwe imikino muri Kaminuza y’u Rwanda. Izina rye ryatangiye kumenyekana mu 1999 ubwo yagirwaga Umuyobozi wa FERWAFA, kugira ngo ategure imikino y’irushanwa rya CECAFA Challenge Cup ryahuje amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Ibursirazuba n’iyo Hagati, icyo gihe Rwanda B yegukana irushanwa.
Mu 2000, yahawe impamyabushobozi y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) mu bijyanye n’imiyoborere, amategeko n’ikiremwamuntu. Yazikuye muri kaminuza eshatu ari zo De Montfort University mu Bwongereza, SDA Bocconi School of Management mu Butaliyani na University of Neuchâtel mu Busuwisi.
Mu 2006 yagiririwe icyizere na Gen (Rtd) Jean Bosco Kazura wari Perezida wa FERWAFA, agirwa Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe. Aba bombi beguye kuri izi nshingano ku mpamvu zabo bwite mu 2011.
Mu bihe bitandukanye nyakwigendera Kalisa yagiriwe icyizere n’Impuzamashyirahamwe y’Umupiira w’Amaguru muri Afurika (CAF), akaba umwe mu bahuzabikorwa b’imikino ikomeye y’amarushanwa ategurwa na yo.