Malaika yasobanuye ubutumwa yifuzaga gutambutsa mu mukino wakinwe mu Kwita Izina 21
Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Malaika Uwamahoro uri mu banditse bakanatoza umukino wakinwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi, yasobanuye mu mukino wakinwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi yashakaga gusobanura urugendo rw’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’uko Abahanzi batandukanye bari bamaze kuva ku rubyiniro.
Yagize ati: “Nashakaga kwereka Isi aho u Rwanda rugeze muri myaka 21 ishize haba umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi. Ni urugendo rw’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.”
Avuga ko yamaze hafi ibyumweru bitatu awutegura, ahuza abantu bo mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi, barimo abahanzi n’abakinnyi ku buryo yumva ubwo butumwa batabwumva mu buryo bw’ubuhanzi gusa ahubwo babishyira no mu marangamutima.
Ati: “Nashakaga guhuza abahanzi b’amajwi ku buryo bahuza bigatanga ibintu byiza, kandi bikazana amarangamutima kuri iyi ngingo yo kurengera ibidukikije.”
Yongeraho ati: “Naravuze nti: aba bantu bo mu ngeri zinyuranye, barashaka kumva iki mu ijwi ry’u Rwanda, uko rikwiriye kuba rimeze, ni yo mpamvu rero nashyize hamwe aba bose kugira ngo bakore ibyo”.
Agaruka ku byiyumviro bye nyuma yo kubona uko bitwaye mu gihe bakinaga uwo mukino Malaika yavuze ko yanyuzwe cyane kandi byagenze uko byateguwe.
Ati: “Byari byiza cyane. Nabyishimiye, abantu bakoze neza, ibyo twari twitoje na byo babikoze neza.”
Ni umukino wahimbwe na Malaika Uwamahoro afatanyije na Amza Niyonzima, uzwi nka Nyambo Masa Mara. Ukaba warakinnyemo ibyamamare bitandukanye barimo abahanzi Bushali, Kenny Sol, Marina, Teta Diana, Makanyaga Abdul, Peace Jolis n’abandi.
Malaika Uwamahoro ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga nyuma yo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Fordham University i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo ‘Notre Dame Du Nil,’ ‘Operation Turquoise,’ ‘Shake Hands with The Devil,’ ‘Un Plan Parfait’ na ‘Loveless Generation Teaser.’
