Volleyball: U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri mu Gikombe cya Afurika

Volleyball: U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yatsinze iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0, ibona intsinzi ya kabiri mu mikino ibiri imaze gukina mu Itsinda D ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera i Nairobi muri Kenya.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki wa 26 Kanama 2026, muri Kasarani Indoor Arena.

Ni umukino woroheye u Rwanda kuko rwatsinze amaseti yose uko ari atatu, aho rwatsinze iya mbere ku manota 25-17, iya kabiri kuri 25-15 ndetse n’iya gatatu kuri 25-16.

Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, ikina n’u Burundi mu mukino usoza iy’amatsinda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27