Mutuyimana Sandrine yerekeje muri Yanga Princess yo muri Tanzania

Mutuyimana Sandrine yerekeje muri Yanga Princess yo muri Tanzania

Rutahizamu w’Ikipe y’u Rwanda y’abagore, Mutuyimana Sandrine, yamaze kwerekeza muri Tanzania aho agiye gukinira ikipe y’abagore ya Young Africans, Yanga Princess, ndetse yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama 2026, ni bwo iyi kipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore muri Tanzania yatangaje ko yungutse uyu mukinyi mushya uzayifasha guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 wakiniraga Inyemera WFC, yasimbuye mugenzi we w’Umunyandakazi Mukandayisenga Jeannine ‘Kaboy’ uheruka kuyivamo yerekeza mu Bushinwa.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, Yanga Princess yasoreje ku mwanya wa kabiri inganya amanota 50 na Simba SC ya mbere yayirushije ibitego bine yari izigamye.

Mutuyimana Sandrine, yerekeje muri Yanga Princess yo muri Tanzania
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27