Afghanistan: Abana hafi miliyoni 4 bari mu mirire mibi ikabije

Afghanistan: Abana hafi miliyoni 4 bari mu mirire mibi ikabije

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana ku Isi, Save the Children bwagaragaje ko abana bagera kuri miliyoni 3,7 muri miliyoni 6,7 bari munsi y’imyaka itanu muri Afghanistan bari mu mirire mibi ikabije kandi icyo kibazo gikomeje kwiyongera.

Ubwo bushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa 13 Kanama 2026, bwagaragaje ko icyo kibazo cyatijwe umurindi no kugabanyuka kw’imfashanyo amahanga yageneraga icyo gihugu no gufunga kw’ibigo 600 byatangaga serivisi zitandukanye z’ubuzima, harimo kuvura no gukurikirana abana bari mu mirire mibi; cyafashaga abantu hafi miliyoni 4.

Save the Children igaragaza ko ikibazo cyarushijeho gukomera mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, kandi ko mu myaka ine ishize umubare w’abana bari mu mirire mibi wazamutseho 14%.

Imfashanyo Afghanistan yakiraga zaragabanyutse cyane nyuma y’amabwiriza yo mu 2025 ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yo kugabanya inkunga no kuba  ibihugu byinshi bihanganye n’ibibazo by’ubukungu n’intambara n’ibindi.

Imibare igaragaza ko  mu 2022, Afghanistan  yakiriye inkunga zingana na miliyari 327 z’amadolari ya Amerika, ariko mu 2025, zaramanutse  zigera kuri miliyari 1 y’amadolari ya Amerika, mu gihe muri uyu  mwaka hamaze kuboneka imfashanyo ya miliyoni 438 z’amadolari ya Amerika  bivuze ko hakiri icyuho cya 74%  nkuko  Save the Children ibivuga.

Kuva muri Nzeri 2023, abaturage ba Afghanistan biyongereyeho 12%, bitewe n’uko abarenga miliyoni 6 batahutse bavuye mu bihugu nka Pakistan na Iran, nyuma yuko ibyo bihugu bikajije ingamba zo gutahura impunzi z’icyo gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27