FDA yafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye zamburwa impushya zo kubikora

FDA yafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisembuye zamburwa impushya zo kubikora

Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda 101 zenga ibinyobwa bisembuye ndetse impushya zazo ziteshwa agaciro. Mu Itangazo Rwanda FDA yashyize hanze kuri uyu wa Mbere yavuze ko inganda zafunzwe ari icyiciro cya kabiri cy’izakorewe igenzura, bikagaragara ko ibinyobwa zenga bitujuje ubuziranenge ndetse yanategetse ko ibyapa byose bizamamaza bikurwaho mu Gihugu hose.

Iki kigo cyategetse ko ibicuruzwa byose byakorewe muri izo nganda bihita bikurwa ku isoko, ndetse gisaba abakora ibyo bicuruzwa gutangira gahunda yo kubikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo. Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza ku Kigo cy’Igihugu Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi ihereye igihe itangazo ryasohokeye.

Abakwirakwiza n’abacuruzi basabwe guhagarika kubikwirakwiza no kubigurisha ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.

Ibi bikorwa bibaye mu gihe ku wa 2 Kanama 2026 na bwo yahagaritse inganda umunani zikora ibinyobwa bisembuye, zirimo Ingufu Gin Ltd na NBG Ltd.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINSANTE) igaragaza ko abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe 100 bahumye burundu kubera ingaruka zazo, mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.

Inganda zirenga 101 zirimo n’urwa CETRAF rw’i Musanze zafunzwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27