Mugisha Bonheur yabonye Ikipe nshya muri Arabie saoudite

Mugisha Bonheur yabonye Ikipe nshya muri Arabie saoudite

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda wakiniraga Al Masry yo mu Misiri, Mugisha Bonheur yerekeje muri Al-Hazem FC yo mu cyiciro mbere muri Arabie saoudite. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo Al-Hazem FC yatangaje ko yungutse uyu mukinnyi mushya, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Bonheur agiye kujya ahangana n’abakinnyi bakomeye bakina muri Iyi Shampiyona izwi nka “Saud Pro League” barimo Cristiano Ronaldo na Karim Benzema.

Al-Hazem FC yerekejemo yabonye izuba mu 1957, ifite Stade yayo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi umunani. Mu mwaka ushize w’imikino yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 42.

Bonheur bakunze kwita ‘Casemiro’, yazamukiye muri Heroes FC, ayivamo yerekeza muri Mukura VS, ayivamo ajya muri APR FC nayo aza kuyivamo ajya hanze y’u Rwanda muri Al Ahli Tripoli mu 2023. Yavuye muri iyi kipe yo muri Libya yerekeza muri AS Marsa na Stade de Tunisien zombi zo muri Tunisia nyuma mu Mpeshyi ya 2025 yerekeje Al Masry ari nayo agikinira kugeza

Mugisha Bonheur yatangajwe nk’umukinnyi wa Al-Hazem FC yo mu cyiciro cya mbere muri Arabie Saoudite
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27