Abapolisi 11 bishwe n’igitero cyagabwe ku kigo cyabo muri Pakistan

Abapolisi 11 bishwe n’igitero cyagabwe ku kigo cyabo muri Pakistan

Igico cy’abagizi ba nabi cyagabye igitero ku kigo cya polisi kiri mu Ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, iri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakistan, gihitana nibura abapolisi 11, abandi 28 barakomereka nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera.

Polisi yo muri icyo Gihugu yatangaje ko icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 29 Nyakanga 2026, mu karere ka Hangu kegereye umupaka wa Afghanistan aho abakigabye babanje gukoresha utudege duto tutagira abapilote.

Inzego z’umutekano zarwanye n’abagabye igitero mu mirwano yamaze amasaha menshi, zica abarwanyi 15. Umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Mujahid Hussain, yavuze ko abagabye igitero batwitse imodoka eshatu za polisi, banatwara indi imwe.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe  urigamba icyo gitero cyabaye hashize iminsi mike habaye ikindi cy’ubwiyahuzi cyibasiye abasirikare ba Pakistan mu karere ka Tank, cyigambwe  n’umutwe wa Tehrik-e-Taliban Pakistan (TTP).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27