Abakinnyi 19 batangiye guhatanira ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026’

Abakinnyi 19 batangiye guhatanira ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026’

Abakinnyi 19 barimo babiri batwaye Shampiyona Nyafurika, batangiye guhatanira isiganwa ngarukamwaka rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’, rikinwamo n’abahatanira Shampiyona y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, ni bwo mu masangano y’imihanda yo kuri Kigali Convention Centre na Kigali Height, habereye isiganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka mu Rwanda (RAC), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka ku Isi (FIA).

Iri rushanwa ryabaye riri ku nshuro ya 26, ryatangijwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, ryitabiriwe n’imodoka 30 baturutse mu bihugu bitandatu bahatana mu byiciro bitandukanye.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu Modoka (Rwanda Automobile Club), Gakwaya Christian, yavuze ko Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ifite umwihariko ahanini kubera umubare w’abagore bayitabiriye.

Yagize ati: “Ni ikintu cyiza cyane kuko siporo yacu yaba umutegarugori, yaba umugabo bakina ku rwego rumwe. Queen [Kalimpinya] yatubereye urugero rwiza kandi ari kudufasha kuzana abandi.”

Umunsi wa kabiri w’isiganwa rizabera mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Gasenyi, Gako na Nemba, ahazakinirwa uduce 12 ku ntera y’ibilometero 157,8 mu gihe ku munsi wa gatatu mu mihanda ya Kamabuye, Gako na Ruhuha hazakinirwa uduce dutandatu tureshya n’ibilometero 60.

Abafana bategereje ko imodoka zitangira gusiganwa
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, ni we watangije ku mugaragaro Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026
Abitabiriye ibirori byo gufungura Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 basusurukijwe mu mbyino gakondo
Isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ryatangiye mu masangano y’imihanda yo kuri Kigali Convention Centre na Kigali Height
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yambikwa ingorefo yabugenewe mbere yo kwinjira mu modoka
Perezida wa RAC, Gakwaya Christian, yavuze ko Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ifite umwihariko wo kwitabirwa n’umubare w’abagore benshi ugereranyije n’imyaka yabanje
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27