Rusizi: Afungiwe gukwirakwizwa 98,000 frw y’amiganano

Rusizi: Afungiwe gukwirakwizwa 98,000 frw y’amiganano

Ku wa Gatatu taliki 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umugabo ukekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage angana n’ibihumbi 98 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwafashwe ni uwitwa Byumvuhore Phenias ufite imyaka 32 y’amavuko, wafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, ubwo yageragezaga kwishyura umukozi ba Mobile money.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko Byumvuhore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bakozi ba Mobile Money babiri yashakakaga kwishyura akoresheje amafaranga y’amiganano.

Yagize ati: ”Polisi yari yahawe amakuru n’umukozi ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone ukorera mu Mudugudu wa Kabeza, ko hari umuntu atabashije kumenya umwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 52 agizwe n’inoti 10 za bitanu, n’imwe y’ibihumbi bibiri, nyuma y’uko yari yayamushyiriye kuri konti ye ya telephone.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe iperereza ryo kumenya no guta muri yombi ukekwaho gukora icyo gikorwa rigikomeje, nyuma y’iminota 30, Polisi yakiriye telefoni y’undi muntu bakora umurimo umwe, nawe ukorera muri uriya Mudugudu, avuga ko Byumvuhore amwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 46 agizwe n’inoti 8 z’ibihumbi bitanu, n’inoti 3 za bibiri, nyuma yo kuyamushyirira kuri konti ye. Polisi yahise yihutira kuhagera ni ko guhita atabwa muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko ari we wari wishyuye abakozi bombi, akoresheje amafaranga y’amiganano.”

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru anasaba abaturage cyane cyane abakora umurimo w’ubucuruzi bakunze kwibasirwa, gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo abijandika mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Byumvuhore n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27