Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda imyambarire y’urukozasoni

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda imyambarire y’urukozasoni

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi z’imyambarire idahwitse kandi y’urukozasoni mu ruhame, uburara n’ubwomanzi, ubusinzi bukabije no kubaho ubuzima butagira intego. 

Yabigarutseho mu muhango wo gutangiza ihuriro rya 19 ry’urubyiruko gatolika riri kubera muri Diyosezi ya Kabgayi ku nsanganyamatsiko igira iti “Haguruka, kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye”. 

Minisitiri Mbabazi yabigarutseho mu gihe i Kigali hatangiye kuburanishwa urubanza rw’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane ukurikiranyweho ibikorwa by’isoni nke byatewe n’imyambaro y’urukozasoni yaserukanye mu ruhame. 

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, umunyamategeko umwunganira asaba ko urukiko ruburanishiriza urwo rubanza mu muhezo.

Mu ihuriro ry’urubyiruko, Minisitiri Mbabazi  yagarutse ku kuba iyo myitwarire idakwiriye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda. 

Yashimye umuhate wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda wo kwita ku rubyiruko mu bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya ubukene, ubusugire bw’ingo n’ibindi.

Minisitiri Mbabazi yagize ati: “Ihuriro ry’urubyiruko nk’iri ni umwanya ukomeye mugenera urubyiruko kugira ngo rwongere rwigishwe indangagaciro za gikirisitu zuzuzanya n’indangagaciro z’umuco wacu nk’Abanyarwanda.”

Yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Kiliziya Gatolika muri gahunda zitandukanye zigamije gutoza indangagaciro mu binyuze mu mahuriro y’urubyiruko, Itorero n’izindi gahunda, kububakira ubushobozi no gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kwiteza imbere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Claude

Nta Ministere y’Umuco tugira, ibibera mu ingirwa film nyarwanda byakabaye bikumirwa cyangwa bihanwa, cyangwa mu ndirimbo nyarwanda ngo bireberwe! Ese Ministere y’Umuco Koko wayiha umuntu utazi umuco hanyuma ukizera ko izagera ku ntego zo kubungabunga no guteza umuco imbere? Watanga icyo udafite? Arawuzi ahubwo se? Njye narayobewe! Njye igihe nzumva Hari ishyaka ry’abifuza kugarura no gusigasira umuco, nzarara ndigiyemo bityo umuco ube umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda. Igihugu kitagira umuco kirazima

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27