Rayon Sports yatandukanye na ‘Bakame’

Rayon Sports yatandukanye na ‘Bakame’

Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports nk’umutoza w’abanyezamu, yatandukanye na yo nyuma yo gusesa amasezerano.

Ni amakuru Imvaho Nshya yahamirijwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier mu kiganiro kigufi yagiranye na we kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026.

Ati: “Ni byo koko twamaze gutandukana na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ nyuma yo gusesa amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje.”

Iki cyemezo kije nyuma yaho mu cyumweru gishize Rayon Sports yemeje ko yahaye akazi Umufaransa, Hugo Tricárico, kugira ngo ayibere umutoza w’abanyezamu, nyamara yari isanganywe Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Bakame yageze muri Rayon Sports nk’umutoza muri Kamena 2025 avuye muri Bugesera FC. Yanakiniye iyi kipe kuva mu 2013 kugeza mu 2018, aho yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse akanayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Ndayishimiye Eric ‘ Bakame’ yatandukanye na Rayon Sports yari amazemo umwaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27