U Bwongereza: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo yeguye

U Bwongereza: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo yeguye

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo mui Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza (UK) John Healey, yeguye ku mirimo avuga ko igenamigambi rya gisirikare ritageze ku ntego zaryo by’umwihariko muri manda ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer.

Mu ibaruwa yashyize ku rubuga rwa X, Healey yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma yo kubona ko Leta n’Ikigega cy’Imari by’u Bwongereza bititeguye gutanga amafaranga ahagije akenewe mu gushimangira umutekano w’Igihugu mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’umutekano bikomeza kwiyongera.

Yashinje Starmer n’Urwego rw’Imari kunanirwa gushyira mu bikorwa gahunda yari igamije kongera ubushobozi bw’ingabo z’u Bwongereza, avuga ko igihugu gikeneye ishoramari rinini kandi ryihuse kugira ngo kibashe guhangana n’ibibazo by’umutekano biri ku rwego mpuzamahanga.

Amakuru yatangajwe na Reuters avuga ko Minisiteri y’Ingabo n’iy’Imari zimaze amezi menshi zitumvikana ku ngengo y’imari igenerwa igisirikare, ibintu byatumye gahunda y’Ishoramari rya Gisirikare (Defence Investment Plan) ikomeza gutinda gusohoka. 

Abayobozi mu gisirikare n’abakora ibikorwa by’ingabo bavuga ko uku gutinda kubangamira gahunda z’igihe kirekire zo kurinda Igihugu.

Kwegura kwa Healey bifatwa nk’igihombo gikomeye kuri Guverinoma ya’u Bwongereza, cyane ko yari umwe mu bayobozi bakomeye kandi bizerwaga cyane muri Guverinoma y’ishyaka ry’Abakozi (Labour Party).

Iyi nkuru ije mu gihe u Bwongereza n’ibindi bihugu byo mu Burayi bikomeje gusabwa kongera amafaranga ishorwa mu ikorwa bya gisirikare kubera ibibazo by’umutekano muke ku rwego rw’Isi n’impungenge zishingiye ku buryo Amerika igenda igabanya uruhare rwayo mu kurinda umutekano w’u Burayi. 

Yanditswe na Théogène NIYIRORA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27