Isiraheli na Iran byemeranyijwe guhagarika guterana ibisasu 

Isiraheli na Iran byemeranyijwe guhagarika guterana ibisasu 

Leta ya Isiraheli n’iya Iran zemeje ko zahagaritse kumishanyaho ibisasu nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), nubwo Iran yaciye amarenga ko ishobora kubisubukura Isiraheli nikomerza kurasa ku mutwe wa Hezbollah muri Lebanon. 

Uguhangana kweruye hagati y’ibihugu byombi kuva muri Mata kwagize ingaruka ku ngamba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishyira mu kugera ku masezerano na Iran agamije guhagarika iyi ntambara yeruye imaze amezi atatu. 

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 5% nyuma y’ibyo bitero, ariko bitangira kugabanyukaho ubwo Ingabo za Iran zatangaza ko ibitero bya mbere zagabye kuri Isiraheli byarangiye. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko na Isiraheli yemeje idashidikanya ko yanzuye guhagarika ibitero kuri Iran.

Ibyo bibaye nyuma y’uko Iran imishe ibisasu bya misile ku butaka bwa Isiraheli ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena, ibyita ko ari ibisubiza ibyagabye na Isiraheli ku nyeshyamba za Hezbollah mu nkengero za Beirut. 

Isiraheli na yo yahise irasa ibirindiro bya Irani by’Ingabo zirwanira mu Kirere ndetse n’uruganda bivugwa ko rwifashishwa mu gukora ibisasu bya misile. Ibyo na byo Iran yabisubije n’igitero ku ruganda rwa Isilaheri ruherereye mu Mujyi wa Haifa, gusa impande zombi ntizigeze zitangaza ko hari abo byatwaye ubuzima. 

Iri subizanya riheruka  ryarushijeho gutambamira imbaraga Perezida Trump ashyira mu kugerageza guhagarika iyi ntambara yatangijwe na Isiraheli ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Gashyantare. 

Nubwo agahenge kari katangajwe ku wa 8 Mata, ibisasu byakomeje guhererekanywa mu bihugu bigize ikigobe cya Peresi. Perezida Trump mu butumwa bwe,  yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo guhagarika imirwano, ati: “Ibiganiro bya nyuma birakomeje, nubwo ubujiji n’ubugoryi bikomeje kubyitambika.”

Ku rundi ruhande, Abayobozi ba Amerika n’aba isiraheli bavuze ko Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bagiranye ibiganiro ku wa Mbere, aho Trump yaburiye Netanyahu ku nasubira mu ntambara na Iran azisanga arwana wenyine. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru Trump yagize ati: “Naramubwiye nti, mugabo ukwiye kwitonda, cyangwa se uzisange uri wenyine mu bihe bya vuba.”

Yanditswe na NIYIRORA Théogène

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27