Handball: Police HC na Kiziguro SS zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka 32

Handball: Police HC na Kiziguro SS zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka 32

Ikipe ya Police HC yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya Handball ryo Kwibuka, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 32-27 mu bagabo mu gihe mu bagore Kiziguro SS yatsinze ESC Nyamagabe ibitego 27-26.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena, kugeza kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026, muri Petit Stade i Remera, habereye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani mu bagabo n’andi atandatu mu bagore. Harimo abiri yaturutse muri Uganda.

Mu cyiciro cy’abagabo, Police HC yasezereye PEVIC yo muri Uganda muri 1/2 ku bitego 41-33, naho APR HC isezerera Ndejje University yo muri Uganda ku bitego 39-28. Mu mukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi, APR HC na Police HC zisanzwe zihangana muri Shampiyona y’u Rwanda.

Muri uyu mukino APR HC ni yo yatangiye neza ishyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bine, ariko igice cya mbere Police HC iyobora umukino n’ibitego 16-14.

Police HC yakomeje kwitwara neza no mu gice cya kabiri binyuze ku bakinnyi bayo nka Kayijamahe Yves na Mbesutunguwe Samuel, ikibonamo ibitego 16 mu gihe APR HC yatsinzemo ibitego 13 biyifasha gusoza umukino itsinze ibitego 32-27 inegukana igikombe.

Umukino warangiye Police HC yatsinze APR HC ibitego 32-27, yegukana irushanwa ryo kwibuka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu cyiciro cy’abagore, Ikipe ya Kiziguro SS yatsinze Ndejje University yo muri Uganda ibitego 39-25 muri 1/2, ihura ESC Nyamagabe yasezereye UR Rukara ku bitego 38-23.

Kiziguro SS yitwaye neza, itsinda ESC Nyamagabe ibitego 27-26 ku mukino wa nyuma, yegukana igikombe.

Mu bagabo, umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya PEVIC mu gihe umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Mbesutunguwe Samuel wa Police HC

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Ndejje University mu gihe umukinnyi mwiza w’irushanwa yabaye Iragena Joselyne ukinira ikipe Kiziguro SS.

Police HC yegukanye igikombe itsinze APR HC yari yabanje kuyigora
Kiziguro SS yatwaye igikombe mu bagore itsinze ESC Nyamagabe
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred, ashyikiriza igikombe Kapiteni wa Police HC
Police HC yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ikipe ya Kiziguro SS yishimira igikombe yegukanye
Abakinnyi ba Police HC na Kiziguro SS bishimira igikombe begukanye
Iragena Joselyne na Mbesutunguwe Samuel bahize abandi muri iri rushanwa mu bakobwa no mu bagabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27