Indonesia: Minisitiri wamaze amasaha icumi ahatwa ibibazo yafunzwe

Indonesia: Minisitiri wamaze amasaha icumi ahatwa ibibazo yafunzwe

Indonesia yatangaje ko yataye muri yombi Minisitiri wungirije ushinzwe abinjira n’abasohoka, Silmy Karim azira ruswa  nyuma yo kumara amasaha icumi ahatwa ibibazo n’inzego  zishinzwe iperereza. Amakuru yo gufatwa kwe yatangajwe kuri uyu wa 04 Kamena 2026, nyuma y’umukwabu Leta yakoze hagamijwe guhiga abanyereza umutungo n’abawusesagura mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwe n’urw’abandi bayobozi bakekwaho ibikorwa bya ruswa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Umuvugizi w’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Indonesia, Budi Prasetyo, yemeje ifatwa rya Silmy Karim bikaba bikekwa ko ibyo byaha yabikoze hagati ya 2023-2024 ku butegetsi bwa Joko Widodo wahoze ayobora icyo Gihugu.

Uyu muyobozi afunzwe nyuma y’umunsi umwe gusa Ubushinjacyaha Bukuru bwa Indonesia butaye muri yombi Dadan Hindayana, wahoze ayobora ikigo gishinzwe gutanga amafunguro ahashya imirire mibi ndetse n’abandi bantu babiri bakekwaho kuba abafatanyacyaha.

Muri Mata 2026, na bwo uwari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi yatawe muri yombi azira ruswa nyuma y’iminsi itandatu gusa ashyizwe kuri uwo mwanya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27