U Bushinwa bwahannye Abadepite ba Nouvelle-Zélande kubera Taiwan

U Bushinwa bwahannye Abadepite ba Nouvelle-Zélande kubera Taiwan

U Bushinwa bwafatiye ibihano Abadepite bane ba Nouvelle-Zélande bubabuza kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu mu gihe kingana n’umwaka, bazira uruzinduko baherutse kugirira muri Taiwan nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nouvelle-Zélande.

Kuri uyu wa 04 Kamena 2026, BBC yatangaje ko abo Badepite bamenye ko bafatiwe ibihano nyuma yo kuva muri urwo ruzinduko rwabaye muri Gicurasi, ariko Ambasade y’u Bushinwa yatangaje ko ibyo bihano bishobora kuvanwaho cyangwa bikagabanywa mu gihe basaba imbabazi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nouvelle-Zélande, Winston Peters, yavuze ko batunguwe n’ibihano bafatiwe cyane ko ari ubwa mbere u Bushinwa bufatiye ibihano Abadepite b’icyo gihugu ntibemererwe kwinjira mu Bushinwa.

Ambasade y’u Bushinwa muri Nouvelle-Zélande yavuze ko ibyo bihano byafashwe  kubera ko abo badepite birengagije impungenge zikomeye z’u Bushinwa bagakomeza kujya muri Taiwan nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Iyo ambasade yavuze ko urwo ruzinduko rumeze nko gushyigikira ubwigenge bwa Taiwan kandi ibyo bifatwa nko kwivanga mu bibazo by’imbere mu Bushinwa.

U Bushinwa bufata Taiwan nk’igice cy’ubutaka bwayo ndetse ntibukunze kurebana neza n’ibihugu bigirana ubushuti na Taiwan.

Mu myaka ishize u Bushinwa bwafatiye ibihano Abanyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye Taiwan barimo Nancy Pelosi, wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27