APR FC yakiriwe ishimirwa ibikombe 3 yegukanye mu 2025/26

APR FC yakiriwe ishimirwa ibikombe 3 yegukanye mu 2025/26

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga yakiriye ku meza abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, agamije kubashimira ibikombe bitatu begukanye mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2026, nyuma y’aho ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ishyikirijwe igikombe cya Shampiyona cya 2025/26 yegukanye. 

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vicent Nyakarundi, Umugaba w’Inkeragutabara Maj Gen Alex Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri RDF, kikaba cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro APR FC kubera umusaruro udasanzwe yagezeho mu mwaka w’imikino wa 2025/2026. 

Iyi kipe yanditse amateka yegukana ibikombe bitatu bikomeye ari byo Igikombe cya Shampiyona ya BK Premier League, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup).

Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ibi birori ari uburyo bwo gushimira ikipe ku musaruro mwiza n’ubwitange yagaragaje mu mwaka wose w’imikino.

Yagize ati: “Ndabashimira mwese ku bwitange no ku gukorana umurava mwagaragaje. Ni ukubera akazi gakomeye, ubumwe n’umuhate byatumye twizihiza iyi ntsinzi uyu munsi. Mwerekanye kwitwararika n’ubushobozi bwo guhatana budasanzwe. Aho mwahuye n’imbogamizi zitandukanye mwakomeje kugumana ubumwe mu bihe by’intsinzi no mu bihe bikomeye, mugaragaza ukwihangana, kutadohoka no gukorera hamwe nk’ikipe.”

Muri ibi birori, myugariro ukina iburyo yugarira Byiringiro Gilbert yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka, mu gihe 

Djibril Ouattara yahebwe nk’umukinnyi wasoje Shampiyona atsinze ibitego byinshi (18), arusha kimwe Mbonyumwami Taiba wa Marine FC.

Ibi birori kandi byabaye umwanya mwiza ku buyobozi bwa RDF, abakinnyi, abatoza n’abafana wo kuzirikana no kwishimira ibyagezweho n’iyi kipe, ndetse no kwizihiza umwaka w’imikino uzahora wibukwa nk’umwe mu yahesheje APR FC intsinzi ikomeye mu mateka yayo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, yashimiye APR FC yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino wa 2025/26
Myugariro Byiringiro Gilbert yahebwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri APR FC
Abafana ba APR FC bari bitabiriye ibi birori byo kwishimira ibikombe begukanye
Cheikh Djibril Ouattara yahebwe nk’uwatsinze ibitego byinshi 18 muri Shampiyona ya 2025/26
Gen Mubarakh Muganga yashyikirijwe ibikombe bitatu APR FC yatwaye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27